Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Menya byinshi ubundi usobanukirwe ku byiciro 13 by’abakobwa n’ imico yabo ibaranga

 

Benshi ntibaziko abakobwa babamo ibyiciro. Hari ibyiza n’ibibi bya buri cyiciro. Ni ngombwa ko umenya ndetse ugasobanukirwa n’icyiciro urimo, niba uri umukobwa n’imiterere yacyo. Umusore nawe agomba kumenya ibi byiciro kugira ngo amenye uko azajya yitwara k’umukobwa bakundana.

 

1. Umunyabirori: Umukobwa w’umunyabirori ni ukunda iteka gusohoka. Ikiranga aba bakobwa ni uko baba bakunda kubaho ubuzima bwiza, kandi bwiganjemo gusohokana n’inshuti zabo cyangwa iteka akaba yumva atacikwa n’ibirori.

Ibi biherekeza no gukunda kunywa ahanini ibisindisha n’ibiyobyabwenge ndetse no gukunda gukora imibonano mpuzabitsina. Uyu muco wo gukunda kuryamana n’abagabo aba yarawandujwe n’abantu benshi b’ingeri zose bagiye bahurira muri ibyo birori. Ntakangwa no gukesha amajoro ari mu birori.

Inama: Niba ubona ushaka cyangwa ukundana n’umukobwa uteye gutya, ugomba kumenya uko umwitwaraho. Uramutse udakunda gusohoka no kwitabira ibirori nkawe ntimwashobokana.

Ikindi ni uko amahirwe yo kuguca inyuma aba ari menshi kuko usanga ahanini aba bakobwa baba batagira rutangira mu gukora imibonano mpuzabitsina. Ugomba kuba wifite umufuka uremereye kuko ni utamusohokana ntibizamubuza kwijyana cyangwa gusohokana n’abifite.

2.Utajyana n’ibigezweho: Uyu ni umukobwa uba ugaragara nk’umunyacyaro, ibyo akora, ibyo yambara, aho akenshi uzasanga imisatsi ye idakoze mu buryo bugezweho, imyenda yambara ari imwe itakigezweho,… Aba yubaha, ariko afunze mu mutwe, ku buryo nta kintu atazi wapfa kumuzanaho. Ashobora kugutenguha uramutse wamusohokanye kuko byinshi mu bigezweho ntabyo aba azi. Kumusaba kubyinana byo biba ibindi bindi kuko aramutse anabyemeye, ni ukugukandagira kakahava.

Inama: Gukundana n’umukobwa w’umunyacyaro bisaba imbaraga nyinshi. Kumwinjiza mu mico y’ibigezweho biragora, ariko kandi hari ubwo iyo amaze kumenya ibigezweho bimutwara umutima, ku buryo biba byoroshye kumugutwara.

3. Umuhubutsi: Ikiranga icyiciro cy’abakobwa b’abahubutsi ni uko bakora ikintu batatekereje ingaruka, bagira amahane, ntatinya kwangiza ibintu by’agaciro iyo agize umujinya, ntakangwa no gutongana n’umuntu/abantu/umukunzi we mu bantu benshi…Aba bakobwa iyo mutandukanye, ukabona undi mukunzi, uzamubwirwa n’uko azamutera ubwoba cyangwa se akajya abitambikira mu rukundo. Ibintu byose akora biba birimo ubuhubutsi n’ubusazi. Umukobwa w’umuhubutsi kandi akunda kubahwa, ibintu iyo bigenze uko adashaka akora amarorerwa.

Inama: Niba umenye ko ateye gutya inama isumba izindi ni ukumucika mu bwenge. Ntakintu wakora ngo umuhindure. Biri mu maraso ye. Ahanini ntiwapfa guhita ubimubonaho. Bisaba amezi nka 2 mumenyanye ngo ubone iyi ngeso. Niba wiyemeje gukundana n’umukobwa uteye gutya banza utekereze kabiri , ejo utazicuza impamvu wamukunze.

4. Umukobwa ufuha: Muri rusange abagore/abakobwa bose barafuha ariko kurugero rutandukanye nk’uko abagore/abakobwa batandukanye kandi badahuje imico. Hari abafuha rero bikarenga urugero bikaba byakwangiza umubano afitanye n’umuhungu bakundana.Ashobora gufuha igihe akubonanye n’undi muntu w’igitsina gore, kumva ko ariwe mwahorana, cyangwa agafuhira buri kantu kose kuburyo uba wumva bikugeze ahantu. Afuhira inshuti zawe, agafuhira akazi kawe akumva ndetse utakamurutisha, umuryango, ibyo ukunda n’ibindi .

Ubusanzwe bavuga ko umuntu afuhira uwo akunda ariko gufuha bikabije byangiza urukundo kuruta uko byaba byarugira rwiza. Abakobwa bafuha babiterwa ahanini n’abahungu bakundanye mu bihe byahise batari abizerwa cyangwa nawe mukundana ubu nturi shyashya.

Inama:  Niba ubona gufuha aricyo kintu kibi afite gusa ahandi ari sawa, shyiramo imbaraga urebe ko wamuhindura. Mwereke ko uri umwizerwa kandi ugerageze kumwubakamo icyizere. Niba ubona bikabije kandi bikubangamiye, kuramo akawe karenge hakiri kare ejo utazicuza kuko gufuha nabyo biri mu bintu byakwica urukundo.

5. Muberarugo: Ba muberarugo barangwa no kwita cyane ku rugo. N’ubwo aba atarashaka umugabo ariko usanga yibanda ku isuku mu rugo iwabo, yita kubana ndetse anabakunda. N’ubwo bateye gutya ariko umusore wese kumutereta akamusaba ko baryamana biroroha. Baba bafite umutima mwiza, ubuntu rimwe na rimwe butiza urugi. Kuba mwaryamana kuburyo bworoshye ahanini biterwa n’amashyushyu bagira yo kumva nabo babyara abana kuko nicyo kintu cyambere bakunda, kunguka urubyaro no kurwitaho.

Inama: Iki cyiciro cy’abakobwa niho wakura umugore uzubaka rugakomera. Bagira gahunda kandi bakamenya inshingano zabo mu rugo kuko baba baranabitangiye bakiri iwabo . Niba uteganya gushaka umukobwa uteye gutya ugomba kuba ukunda abana kuko azagusaba ko mubyara benshi.

6.Umukobwa wigenga (Miss independent): Abakobwa babarizwa muri iki cyiciro ni ba bakobwa badakunda kubaho ubuzima bushingiye ku bahungu/abagabo. Abaho yumva agomba kwigenga no kugendera ku mahame ye. Kuba mukundana ntibivuga ko agomba kugutura ibibazo byose cyangwa ko ari wowe ugomba kubimukemurira. Abahungu batinya abakobwa babarira amafaranga, bakunda ibintu kurusha bantu, aba siko bateye . Ntiyapfa kugusaba ko umukemurira ikibazo. Icyo agukeneyeho ni urukundo gusa.

Inama: Nuhura n’uyu mukobwa uteye gutya ntuzazuyaze ndetse ufite uburyo wahita umushyira mu mago (Mukabana) ntuzarangare. Avamo umugore mwiza ushimwa na buri wese. Aba bakobwa bagira umurongo bagenderaho kandi ntibakunda agakungu n’abandi bakobwa/abagore.

7. Umukobwa udakinishwa: Ntibakunda abagabo baza bashaka kubagira ibikoresho byabo bishimishirizaho cyangwa bajyana aho bashaka . Ntabwo bakunda ibintu bisa n’imikino umuhungu/umugabo yabazanaho. Uyu mukobwa we ubwe ashobora kuguhamagara akakubwira ko ashaka ko musohokana. Baba bazi icyo kuvuga no gukora ntaguca kuruhande cyangwa kurya indimi. Ntibakunda ikintu cyabagayisha mu bandi, barabyirinda.

Inama: Niba ukundana n’umukobwa uteye gutya ugomba kwirinda uburyarya, ntibabikunda. Ugomba kumenya guhagarara ku ijambo uvuze nabo niko bateye kandi niwe muhungu/mugabo baba bifuza.

Uyu mukobwa nawe umubonye ntiwazuyaza kuko yakubaka urugo rugakomera. Ntibakunda agakungu cyangwa kujya mu bintu bitabafitiye agaciro. Bakora ikiri ngombwa kandi buri kintu mu gihe cyacyo. Ikindi cyagufasha igihe mwaba mukundana ni uko ntaburyarya uzamuzanaho, uko akubona cyangwa akwiyumvamo arabikugaragariza adaciye ku ruhande nawe ukamenya icyo ugomba gukora n’aho uhagaze.

8. Umukobwa w’umutima/w’umwizerwa

Nubwo abantu bakunze kubijyaho impaka ko batakibaho, abakobwa b’umutima barahari n’ubwo babarika. Ikiranga umukobwa w’umutima n’uko adashobora kuguca inyuma uko byagenda kose. Niba mukundana ntabwo yirirwa akebaguza areba abandi bakuruta cyangwa yakurutisha. Niba musohokanye, akugumishaho umutima n’ibitekerezo ,ntabwo agurukana n’ibiguruka. Niyo ibihe byahinduka bibi akunambaho.

Inama: Abakobwa b’umutima bubaka ingo zikaramba ndetse mugasazana. Ugomba kwirinda kumuca inyuma nkuko nawe atabitekereza.

9. Umukinnyi (Usimburanya abasore): Umukobwa uteye gutya aba yujuje ibisabwa byose kugira ngo umukobwa abe mwiza ku mubiri (ku bigaragara inyuma). Aba ari mwiza, ashitura, avuga neza mbese byose aba abyujuje. Akoresha ubu bwiza ngo akurure abasore/abagabo. Akunda kuba afite inshuti nyinshi cyane z’abasore/abagabo. Aba abizi ko abantu babona ubwiza bwe kandi babimukundira, akabigenderaho agakina n’imitima yabo cyane abagabo kakahava. Ubu bwoko bw’abakobwa ntibuhazwa no gukundana n’umuntu umwe.

Inama: N’ubwo uyu mukobwa ashobora kuguhesha ishema mu bandi ariko ntutinda kubona ko utahira iryo shema. Aza kukureba kuko hari icyo agukeneyeho, ubundi agasa n’ukwibagiwe. Uzumva abantu babikubwira ko akundana n’abantu benshi cyangwa nawe uzabyibonera.

Iyo umaze kumenya imico ye utangira gucanganyukirwa. Uyu mukobwa rero ni uwo kwitonderwa. Ni uwo gusohokana si uwo kubaka. Wikwibwira ko wazamuhindura niko ateye. Shaka ufite urukundo kuruta kuko washidukira ubwiza ukazicuza.

10. Umunyabitabo: Iki ni icyiciro cy’abakobwa baba ari abanyabwenge. Ikintu cyose aba agifiteho ibitekerezo. Ashobora kukugira inama nziza kandi zubaka. Umwanya wabo munini bawumara basoma ibitabo, bari kuri internet biyungura ubumenyi kubintu batazi,… Ntibanga kwambara neza ariko ntibabiha n’umwanya. Kuri bo amasomo n’ubumenyi biza mbere ibindi bikaza nyuma. Bakunda kugira inzozi nyinshi, iyo batsinzwe nko mu ishuri bumva isi ibarangiriyeho. N’ubwo uba ubona batitaye ku rukundo cyane nk’abandi bakobwa ariko nabo barakunda/bagakundwa.

Inama: Niba ushaka gutereta umunyabitabo, ugomba kuba uzi kuryoshya ikiganiro ku buryo umushimisha, ukamusetsa… bizoroha kumwegukana. Si ngombwa ko nawe uba uzi ubwenge bwinshi. Kumenya gutereta utavuga ubusa ahubwo uvuga ingingo zifatika .Numwereka ababyeyi bazamwishimira kuko aba afite imico y’umukobwa warezwe anitwara neza. Nimukundana azajya akugira inama bigufashe mu iterambere ryawe. Yavamo umufasha mwiza ariko ntabwo aba bakobwa bakunda umugabo watwawe n’imikino, muzajya mubipfa kuko nabo ntibabikunda.

11. Cyabahungu: Abakobwa nk’aba, bakunze kugaragaza imiterere n’imico bya gihungu. Ntibakunze kwikoza imyambaro ya gikobwa, ndetse ntibakunze kwisanga mu bigare by’abakobwa bagenzi babo ahubwo usanga akenshi bibereye kumwe n’abahungu.N’ubwo bakunze kuba bari kumwe n’abahungu, ntibyoroshye kugira ngo muryamane kuko akenshi aba yiyumva nk’umuhungu mugenzi wawe, akumva kuryamana nawe ari nko kuryamana n’uwo bahuje igitsina. Iyi miterere ntikuraho kuba ari beza ku mubiri, ndetse n’ubwiza bwabo buba bukurura benshi, ariko ntibyoroshye gukundana nawe.

12. Umwibone: Umukobwa w’umwibone arangwa no kwiyitaho byo mu rwego rwo hejuru. Aba yumva wakoresha amafaranga menshi, imbaraga nyinshi kugira ngo ukunde utume yishima. Uyu mukobwa twise umwibone yita cyane ku buryo agaragara. Ni wa mukobwa ukunda ibirungo (Maquillage) bihenze bimugira mwiza kurushaho, gukoresha inzara cyangwa imisatsi nibura buri cyumweru mu gihe abandi hashobora gushira n’ukwezi, abiri cyangwa atatu batarasubira muri salon kwitunganya. Imyenda yambara, ibikomo n’indi mitako byose aba ashaka ko biba ari iby’agaciro kandi bidafitwe na buri wese.

Inama: Gukundana n’umukobwa uteye utya bisaba kuba wihagazeho mu mufuka. Akunda gusohokera mu ma resirora ahenze, hoteli z’icyitegererezo, salon z’abagore zihagazeho.

Niba ushaka gukundana n’umukobwa uteye gutya ugomba kwitegura gukorana imbaraga zawe zose agahora yishimye kandi icyo ashaka cyose akakibona, bitabaye ibyo muzabyarana abo.

13. Umunyamasengesho: Gusenga ni byiza ntawe utabishima, n’abatabikunda si uko bayobewe ko baremwe n’Imana rurema wa byose,ndetse  babesheweho nayo kandi baba bagomba kuyambaza no kuyisingiza. Ikizakubwira umukobwa w’umunyamasengesho: Kwitabira gahunda zose z’idini/itorero, gukurikira cyane mu gihe cy’inyigisho, akunda kuba ari umwe mu bigisha abana cyangwa izindi nyigisho zo mu idini/itorero ryabo, kuguhatira no kugushishikariza ko mwajyana gusenga,..Uyu mukobwa usanga ahagaze ashikamye ku myemerere ye, utapfa kumuhindura uko wiboneye. Aba bakobwa baba batandukanye n’abandi. Bakunda kumara igihe kinini bari mu masengesho, baba batariyo bakaba bari kumwe n’imiryango yabo, cyangwa abo basengana. Ntibanywa ibisindisha cyangwa ibindi biyobyabwenge. Barambara bakikwiza kandi bariyubaha.

Inama: Abakobwa b’abanyamasengesho ni abakobwa nk’abandi nabo barakunda bagakundwa. Gusa kumutereta bisaba kubyitondera. Icya mbere cy’ibanze ni ukuba mu isi imwe nawe. Ugomba kuba nawe ukunda kandi witabira amasengesho. Igitekerezo cyo kuryamana nawe ushatse wacyikuramo kuko bizakugora.

 

Related posts