Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Menya amagambo akomeye atandukanya abakundana iyo avuzwe n’ abakobwa, inkuru irambuye

Hari amagambo umukobwa ashobora kuvuga abwira umuhungu bakundana akaba yarakaza cyane umuhungu ndetse ukabona umubano wabo w’urukundo ugeze kwiherezo kabone niyo waba umubwiza ukuri.

Amwe muri ayo magambo naya akurikira:

1.Inshuti zanjye ntabwo zikwiyumvamo:Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe.

Iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza,ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

2.Njyewe ndashaka ko twibera inshuti zisanzwe: Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe,biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y’urukundo kabone nubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.

3.Umukunzi wanjye wa Kera: Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye,umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu numwe ubikunda.

Related posts