Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbere y’amasaha macye ngo bacakirane, umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri AS Kigali yemeje ko Rayon Sports ishobora kuzabanyagira ibitego byinshi

Myugariro wo hagati mu ikipe ya AS Kigali, Bishira Latif yasabye bagenzi be kwitegurana imbaraga zidasanzwe kugira ngo bazongere kwisubiza icyubahiro imbere y’ikipe ya Rayon Sports yabatsinze mu mukino ubanza.

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, ikipe ya AS Kigali izacakirana na Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa, amakipe yombi akaba yiteguye ku buryo bukomeye.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Bishira Latif yasabye bagenzi be kwitegura bakazabona intsinzi kuko bakomeje kujenjeka iyi kipe ishobora kubogeraho uburimiro.

Ikipe ya AS Kigali imaze igihe iri mu bihe bibi kuko iheruka gutsindwa n’amakipe atandukanye arimo Police FC, Espoir FC na Rwamagana City.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, mu gihe ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 37.

Related posts