Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 yongeye guhahamura ingabo za leta ya Congo zongera kugaragaza gusuna gukomeye kurugamba. soma inkuru irambuye!

Mumajyaruguru y’uburasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, hamaze iminsi hari kubera intambara yakataraboneka hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta ya Congo FARDC aho aba barwanyi ba M23 bavuga ko bari kurwanira uburenganzira bwabo batahawe naho ingabo za Congo zikaba ziri kurwana n’aba barwanyi kugirango bataba bagirira nabi abaturage cyangwa bakaba banahirika ubutegetsi.

Muminsi yambere y’uru rugamba, abarwanyi ba M23 batangiye binginga leta ya Congo kuba yabumva maze ikaba yashyira mubikorwa ibikubiye mumasezerano bagiranye, ariko ubuyobozi bw’igihugu buza gutangaza ko ari amabandi yaba yarishyize hamwe agakora umutwe ndetse president Felix Antoine Tshisekedi akaza gutangaza ko atazigera na rimwe aganira n’aba barwanyi ba M23 we yitaga inzererezi.

Amakuru azindutse avugwa rero, nuko nyuma yuko aba barwanyi bigaruriye uduce dutandukanye turimo Bunagana ndetse na Rutshuru, aba barwanyi ntibigeze batuza ahubwo bakomeje kotsa igitutu ingabo za leta ndetse ibi byose bakaba barabikoreraga kuberaka ko bakeneye no kuba bafata n’umujyi wa Goma. ibi byaje kubyara indi ntambara ikomeye cyane, maze abasirikare barenga 1000 baza kuraswa n’aba barwanyi ba M23 nkuko Croix Rouge ikorera muri kiriya gihugu ibitakangaza. umuryango wita kumbabare utangaza ko abasirikare barenga 1000 aribo bamaze kugezwa kuri uyumuryango kugirango bavurwe kuberako barasiwe kurugamba.

Uyumunsi rero abasirikare ibihumbi nibihumbagiza ba Repuburika iharanira demokarasi ya Congo babyutse boherezwa mumujyi wa Goma murwego rwo gukaza uburinzi kugirango aba barwanyi bataba bakwigarurira uyumujyi nkuko bagiye bigarurira n’indi mijyi nyamara bari babanje kubiteguza cyane ko aba barwanyi ba M23 bagiye bagaragaza ubuhanga budasanzwe kurugamba,ndetse bakaba baraciye amarenga ko batitondewe bakora ibidasanzwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo kandi yemereye BBC dukesha ayamakuru ko koko abasirikare babarirwa mubimbi 12 boherejwe kujya gufasha bagenzi babo mugucunga umutekano i Goma murwego rwo kurinda ko M23 yafata n’uyumujyi. abahanga muri politike bemeza ko ikintu nkiki cyabaye kigaragaza gusuna gukomeye cyangwa se gutinya urugamba kurwego rukomeye.

Related posts