M23 yakoze operation idasanzwe yigarurira Masisi ,FARDC  ibura icyo ikora

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2025,nibwo igisirikare cya M23 cyabashije kwigarurira agace k’ingenzi ka Kazinga gaherereye muri teretwari ya Masisi, nyuma y’urugamba rutoroshye rwari rumaze igihe rwarabaye imberenge, rwarangiye izi ngabo zibonye uburyo bwo kugenzura Masisi yose nta nkomyi.

Igice cya Kazinga niho hari izingiro ry’ubuhungiro, ryari izingiro kandi ryo guteza umutekano muke muri Masisi, ubwo umujyi wa Goma wafatwaga, abahuriye mu ihurio rya FARDC rigizwe na Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi bahise bagenda bajya Masisi . Nyuma yo kwakwa Rubaya, Gatare, Rusheberi ,Ngungu na Masisi zone n’ibindi bice bahise bashyira ibirindiro bikaze muri kano gace.Kuva M23 yasubira inyuma ivuye Walikale zone mu mezi 7 ashize , yakomeje kurwana bya hato na hato muri kano gace kugeza ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2025, kuba aka gace kari ubwihisho bw’iri huriro n’ubuhungiro byatumaga Masisi ihorana abahungabanya umutekano wayo, bityo M23 ikaba ihuje ingabo zayo zitabashaga guhurira muri iri huriro ry’imihanda rya Kadahandwa.

Uru rugamba rwasenye ubuhungiro bwahaga imbaraga ihuriro rya FARDC kuko bakoraga ibikorwa bya gisirikare bishobora kubahuza kugera Walikale, binyuze muri axe ebyiri  ya Masisi zone,ukomeza Nyabyondo, Kibati,Miba, Kibua, ugakomeza byungu cyangwa Pofu ugana Walikale. Abazalendo kandi bashoboraga gukoresha Axe ya Bihambwe,Rubaya , Kibabi , Gatoyi ugakomeza Ntoto ukinjira Byungu ujya Walikale.

Kano gace kandi kabaye amahirwe kuri M23 kuko gahuje ingabo za M23 ziva muri axe ya mbere ya  Masisi zone, zatandukanywaga n’urukuta rwa Kazinga unyuze Kibabi, Cyugi , Gatobotobo na Byungu zigomba guhura byoroshye n’abari Axe ya kabiri Kayanja na Gasopo,Mahanga Bihambwe, Rubaya, Kibabi ,Gatoyi ugakomeza Ntoto ukinjira Byungu aha hafashwe ni hagati ya Axe zombi:Wazalendo, FARDC,Ingabo z’u Burundi na FDLR Bose ni ho bahungiraga igihe babaga bakubitiwe muri Masisi cyangwa bakanahifashisha mu gutegura ibitero.

Amakuru  dukesha BWIZA yahawe n’abo uri kano gace nuko ubu M23 ishobora gukora ibikorwa bya gisirikare biyoroheye birimo guhiga abagize iri huriro  baherere Gatoyi cyangwa gurupoma ya Bugabo mu buryo bworoshye.Kazinga yabagamo regima ya FARDC, yarimo ibigo 5 bya gisirikare yari iyobowe na Col Moko we wahunze imirwano ku wa kane mu gitondo akajya walikale, imirwano yari imaze iminsi isize FARDC na Wazalendo benshi bahasize ubuzima.