Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 igiye gufata umujyi wa Rutshuru ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari , (amakuru agezweho muri Congo)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022 , nibwo M23 bivugwa ko yageze muri birometero 2 winjira mu mujyi wa Rutshuru ari na wo ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari. Nyuma yaho ingabo za FARDC zamburiwe uduce twa Bikenke , Nyamigenga ma Kabindi abasilikare benshi ba FARDC bahise bashya ubwoba barahunga ako karere.

Amakuru avuga ko bamwe muri abo basirikare bahunze berekezaga ahitwa Kanyabayonga , mu gihe abandi bakomeje Kwirunda ahitwa Burayi ni nko mu birometero bibiri winjiye mujyi wa Rutshuru.

Umwe mu bakozi ba Teritwari ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru Rwandatribune ko abaturage batangiye guhunga umujyi berekeza ahitwa i Tongo na Kiwanja hasanzwe hari ingabo za MONUSCO.

Uyu muyobozi yagize ati“ Nta cyizere ko abasirikare ba Leta n’ imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye.Ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n’ ubuhanga gusa muri iki gihe , irembo ry’ umujyi ririnzwe na FDLR

Uyu muyobozi kandi yemeje amakuru ko mu rugamba tw’ ejo abarwanyi ba FDLR na Mai mai Nyatuta bafatiwe mu mirwano yabereye muri Gurupoma ya Bikenke.

Related posts