Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Luvumbu afatanyije n’umutoza Haringingo batakambiye ubuyobozi bwa Rayon Sports basaba ko iyi kipe yakwirukana abakinnyi babiri bavuniye ibiti mu matwi bakanga gukora imyitozo bitewe n’uko bagiye kumara amezi abiri badahembwa

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu baretse kongera gukora imyitozo muri iyi kipe kubera amafaranga y’ukwezi kumwe batari bishyurwa.

Mu cyumweru gishize tariki ya 16 Werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo abakinnyi hafi ya bose barayitabiriye usibye abagiye mu Ikipe y’Igihugu barimo Rwatubyaye Abdul, Ganijuru Elie ndetse na Iraguha Hadjii.

Nyuma yo gutangira imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports ariko batarahabwa amafaranga y’ukwezi gushize kwa Gashyantare, abakinnyi b’iyi kipe batangiye kwivumbura kugira ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bubahereza amafaranga vuba byihuse.

Amakuru KGLNEWS yamenye ni uko Willy Essomba Onana ndetse na Rafael Osaluwe Olise babwiye ubuyobozi ko nibutabaha amafaranga y’ukwezi kwa Gashyantare batari bwongere gukora imyitozo kugeza aya mafaranga bayabonye kuri konte zabo. Ibi byababaje cyane Hertier Luvumbu ukunda Onana cyane nyuma yo kwitwara gutya kandi nawe ubwe akirimo gukora imyitozo.

Amakipe menshi akomeye nk’ikipe ya Rayon Sports ntabwo arishyura abakinnyi ukwezi 2 ariko baracyakora imyitozo haribazwa impamvu irimo gutuma aba ba Rayon Sports bakomeza kwitwara gutya kandi iyi kipe iri muziri kwishyura neza uyu mwaka.

Related posts