Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kylian Mbappé yagaragaye i Madrid, ese yaba agiye gusinya mu ikipe y’inzozi ze?

Benshi bari kwibaza iki kibazo, Kylian Mbappé yagaragaye i Madrid, ese yaba agiye gusinya mu ikipe y’inzozi ze?. Mbappé yagaragaye mu mugi wa Madrid ari kumwe na Ashraf Hakkmi basanzwe bakinana muri Paris Saint Germain.

Nta byinshi biramenyekana nimba koko uyu rutahizamu w’Ubufaransa na Paris Saint Germain yaba yajyanwe no gusinyira Real Madrid nk’uko amakuru acicikana abivuga. Mbappé ntiyigeze yihishira, avuga ko yakuze yumva afite inzozi zo kuzakinira Real Madrid ndetse Cristiano Ronaldo wayihozemo ngo niwe mukinnyi afata nk’ikitegererezo kuri we.

Ni Kenshi byagiye bivugwa ko Mbappé azasohoka muri Paris Saint Germain cyane ko yifuza gutwara igikombe cya Champions League ariko akaba abona bikigoranye ko yagitwara akibarizwa muri iyi kipe y’i Paris. PSG ntako itari yagize ngo irebe ko yatwara iki gikombe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi ariko imbaraga zose yashyizemo zikaba impfabusa. Ni nyuma yo gushora akayabo bakazana Neymar utaragize kinini abafasha ndetse nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa champions league wa 2011 bazanye Messi bibwira ko ahari wenda hari icyo yabafasha ariko igikomeye bakoze uyu mwaka cyabaye kugera muri 1/8 cy’iri rushanwa.

Mbappe ukiri muto mu myaka ibikombe bishoboka yarabitwaye burimo shampiyona ndetse n’ibikombe by’igihugu mu Bufaransa. Ibi kandi byiyongeraho n’igikombe cy’Isi yatwaranye n’ikipe y’Ubufaransa muri 2018. Ibyo ariko ntibikuraho ko agifite inzozi zo gukinira ikipe yakuze arota kuzakinira, ndetse akaba abibona nk’amahirwe, cyangwa inzira yamufasha kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.

Pasiteri arashinjwa kwiba imodoka y’umukirisitu yitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma

Hakizimana Muhadjiri yaba yamaze kumvikana na Rayon Sports?Byose hanze.

Hashize iminsi bivugwa ko ibyo kwerekeza muri Real Madrid Mbappé yaba yarabiteye umugongo nyuma yo kwemererwa umurengera w’amafaranga mu masezerano mashya muri PSG. Ibi bya Kylian Mbappé Lottin biravugwa mu gihe ku rundi ruhande hari amakuru avugwa ko mugenzi we nawe ukibyiruka Erling Haland yaba yamaze kumvikana na Manchester City.

Umuhanzi ukomeye muri Uganda ababajwe no kuba yarirukiye Shugamami bikarangira amwirukanye mu nzu.

Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe, Iradukanda Elsa wabaye Miss Rwanda na we yatawe muri yombi na RIB, inkuru irambuye

Nimba Mbappé asinye i Madrid twitege ubusatirizi butyaye bwa Mbappé, Benzema na Vinicius Junior? Ese inzozi zizaba impamo koko atwarireyo champions league nk’uko abyifuza? i Madrid se azubakayo amateka nk’ayo Ronaldo Se wa batisimu mu by’umupira yubatseyo? ni aho gutegereza kuko ahazaza haduhishiye byinshi. Ntawe urabasha kumenya nimba kuba Kylian Mbappé yagaragaye i Madrid yaba agiye gusinya muri Real Madrid koko.

Related posts