Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Kurara wambaye ubusa, kimwe mu byo umukobwa ugiye gushaka ategekwa.

Umuntu aravuka agakura ariko igihe kikagera na we akava iwabo akajya
gushinga urwe, ku miryango biba ari ibyishimo kuko aba ari amahirwe yo
kuyagura, bityo rero nk’umukobwa hari ibyo asiga iwabo agatangira kwimenyereza ibindi bizamufasha kubaka urugo rwe.

Nk’umukobwa uba uvuye mu muryango we agiye gushaka mu wundi, aba ate
impungenge nyinshi yibaza twinshi mu byukuri umuntu yavuga ko dufite
ishingiro, kuko nta numwe ushyingirwa adafite amatsiko y’uko agiye kubaho. Yibaza uburyo azashimisha umugabo, uko azajya amutegurira amafunguro, uko azajya arara amupfumbase, uko azajya arara yambaye ubusa rimwe na rimwe yabitekereza akumva bimuteye isoni.

Dore ibintu umukobwa aba agomba kwimenyereza

Kwimenyereza kwicisha bugufi no gushaka inshuti nshya

Benshi usanga iyo bamaze gushyingira bakuraho za telefone, bakuriza ibiciro kuko baba bumva ko bageze mu rwabo ariko biba ari ngombwa ko yisanisha n’abandi, akongera inshuti aho kuzigabanya, kuko hari igihe ava aha agashaka kure agasanga nta muntu ahazi, urumva ko aba agomba kubiyegereza, ikindi kandi urugo rwabo ruba rugomba kugendwa.

Kwihanganira ibigeragezo

Agomba kumenya ko akuze, akumva ko agiyekwigerekaho umutwaro w’urugo kandi ko urugo ari rugari ruba rute byinshi rubazwa bitandukanye n’uburyo yajyaga abaho, akumva ko uwo bagiye kubana atari wa wundi wamuhamagaraga amwita Cherie, chouchou,honey,buri kanya, ko izibana zikomanya amahembe, ko ashobora kubura urubyaro, umugabo agafungwa, mukabura akazi, aha rero bisaba kwihangana no gusenga cyane.

Ikindi ugomba kubaka witeguye, ni uko mushobora kubura urubyaro, utazi kwihangana rero ngo utegereze, ushobora guhita wisenyera kubera kwiruka mu bandi bagabo, umugabo na we akajya mu bagore, ubundi mukanduzanya ibirwara birimo na VIH/SIDA, ni ukwihangana.

Kwimenyereza gukora cyane:Agomba kumenya ko agiye kubaka umuryango we, ko ari bantu 2 bagiye kubaka urugo, mukobwa uba ugomba kwivanamo ubunebwe bwose n’ubutesi.

Gutangira kwirengagiza iby’iwabo:Umukobwa aba agomba kumenya ko agiye mu rwe, ibyo kuririmba ngo papa ate imodoka, amafaranga, rwose agomba kumenya ko umutungo w’ababyeyi atari uwe cyangwa uw’umugabo we, niba ageze mu rwe akararira ibidakaranze agomba kumva ko bimuryoheye aho kuvuga ngo kandi iwacu ubu barariye iriti.

Kwimenyereza guhendahenda no kuguyaguya: Abagabo bakunda umuntu ubitaho, kimwe n’abana, akumva ko agomba kuguyaguya umugabo akamuha umunezero haba mu bikorwa cyangwa mu mvugo.

Guhanga udushya: Abagabo bakunda abagore bahorana udushya tuganisha ku iterambere, mu gihe witeguye kurushinga tangira uhimbe udushinga, mu gihe mubana utumubwire, niba ari aga credit (inguzanyo) ubona kabafasha kamubwire mugafate.

Kwimenyereza gukorera kuri gahunda: Mukobwa nushaka umugabo ugihuzagurika, muzajya muhora mu ntonganya, kuko abagabo baba bashaka umuntu udahuzagurika nubwo wenda hari n’abagabo usanga bajagaraye, niba aguhaye ibihumbi 100 byo kugura televiziyo uramenye utazagenda ukabigura imyenda utabanje kumubaza, niba ari iki ni iki? Kandi irinde kumufatira aho ubonye hose, menya igihe cyo gukina, icyo kuryama n’icy’akazi!

Kwimenyereze kurera no Guheka:Mu gihe uba witegura kuba umubyeyi mu gihe cya vuba, uba ugomba kugira byinshi umenya ku buzima bw’umugore utwite, wabyaye cyangwa se uko umwana afatwa ahabwa uburere bwiza.

Irinde amabwire: Nyuma yo kubaka urwawe ubwirwa byinshi ibisenya cyangwa ibyubaka,nawe rero iyo wishinze ibyo ubwirwa na buri wese ubura aho ufatwa ukisenyera nta n’iminsi ibiri, ikindi kandi va mu byo wirirwagamo ukiri umukobwa, niba hari aho ugiye menya gusaba uruhushya umugabo cyangwa se uhamubwire, ibyo utangira kubyimenyereza mbere utaranagera mu rwawe! Ikindi kandi imenyereze gusenga kandi unabitoze uwo mugiye kubana.

Related posts