Bisa n’aho bitakiri muri iyi minsi igitangaza kubona umwe mu bitwa abakozi b’Imana afatirwa mu byaha benshi tuba tutabakekeragaho, birimo nk’ubusambanyi, cyane ko aribo bigisha abo bita intama z’Imana mu nsengero bababwira ko icyaha cy’ubusambanyi Imana icyanga cyane. Kubera rero ibyaha ashinjwa by’ubusambanyi, Pasiteri Max yirukanwe n’itorero DECAM yari abereye umushumba
Vinny Max Bani arashinjwa ibyaha byo gusambanya bamwe mu bakirisitu b’igitsinagore bo mu itorero rye, ndetse n’imyitwarire ihabanye n’iyakabaye iranga umukozi w’Imana. Mu butumwa bwahererekanijwe kuri whatsapp, bigaragara ko Pasiteri Max Bani yahoraga yandikirana n’abakirisito b’igitsinagore bo mu itorero rye abatereta.
Mu itangazo ryasohowe n’itorero DECAM bavuze ko bahagaritse Pasiteri wabo Max Bani kubera ko byamenyekanye ko yaryamanye n’umwe mu bakirisitukazi bo muri iri torero, amwizeza kumuzamura akamugira umuntu ukomeye mu itorero.
Ubucukumbuzi bw’ikinyamakuru assaseradio.com buvuga ko bamwe mu bakobwa bo muri iri torero basabwe ku ngufu gusiba ubutumwa bandikiranye n’uyu mupasiteri. Ngo yanabashyizeho iterabwoba ko afite ingufu zidasanzwe ashobora gukoresha akabahana mu gihe bakibeshya bagashyira hanze amabanga bafitanye nawe.
Abakobwa benshi bamushinja kubasaba amafoto yabo bambaye ubusa, ibi kandi ngo yabikoraga abizeza kubazamura bakaba abantu bakomeye mu itorero. Abandi benshi nabo bamushinja ko yabigishije ibikorwa by’ubusambanyi, no kwandikirana ubutumwa burimo amagambo aganisha ku busambanyi. Ibyo byose ashinjwa bikaba aribyo byatumye ahagarikwa n’itorero DECAM.