Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kizigenza Essomba Onana wa Rayon Sports yabwiye bagenzi be bakinana umurengera w’amafaranga APR FC iri kumuha kugira ngo azayisinyire

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon witwa Essomba Leandre Willy Onana ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024 biravugwa ko izatangira kongera gukinisha Abanyamahanga nk’uko byari bimeze, iyi gahunda yo gukinisha Abanyamahanga yari yarayiretse muri 2012.

Amakuru agera kuri KGLNEWS ni uko Essomba Leandre Willy Onana azagurwa na APR FC arenga miliyoni 30 z’Amanyarwanda agasinya amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse akazajya ahembwa miliyoni n’igice y’Amanyarwanda buri kwezi.

Ikipe ya Rayon Sports yifuzaga kuzamwongerera amasezerano ariko Essomba Leandre Willy Onana we yateye utwatsi ubuyobozi bwa Rayon Sports ababwira ko hari andi makipe akomeye ari kumwifuza.

Uretse Essomba Leandre Willy Onana wa Rayon Sports mu bandi bakinnyi bivugwa ko APR FC izasinyisha barimo rutahizamu Mugisha Didier wa Police FC, umuzamu Ntwari Fiacre na Kalisa Rachid bakinira AS Kigali.

Related posts