Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports iri mu marembera, Abakinnyi ba kiyovu Sports bashobora kuzagwa mu Kibuga kubera inzara

Mu ikipe ya Kiyovu Sports haravugwa amakuru atari meza ku bakozi bayo by’umwihariko abakinnyi n’abatoza baravuga ko bafite inzara.

Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye n’ikipe ya Marine FC ndetse ibona amanota 3 ku tsinzi y’ibitego 2 -1. Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Kiyovu Sports yatangaje ko atishimiye ubuzima ikipe ye ibayemo kuko usibye kuba budahembwa no kubona uko bakora imyitozo ari ikibazo gikomeye.

Amakuru ava imbere muri kiyovu Sports yemeza ko amezi agiye kuba abiri ikipe idahemba. Ibi bituma abakinnyi bajya mu Kibuga bafite inzara. ikindi kibazo gikomeye n’uko bamwe mu bakinnyi badafite aho kuba.

Nyuma y’umukino wa Marine umuyobozi wa Kiyovu Sports Ndorimana Jean François Régis uzwi nka General yari afite Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda gusa nayo yananiwe kuyigabanya Abakinnyi bikomeza kuzamura umwuka mubi mu ikipe.

Iuo miliyoni 1, Ndorimana Jean Francois Regis umukino urangiye yahisemo kuyiha abakinnyi 20. Hari Abakinnyi bari baje ku mukino, gusa batari ku rutonde, abo ntacyo bahawe. Haje kuba imvururu zikomeye aho abakinnyi batahawe amafaranga bavugaga ko ari ukubakina ku mubyimba kuko niba nta mushahara, nabo bakabaye babona ku dufaranga.

Ndorimana Jean Francois Regis na mushuti we Mbonyumuvunyi Abdul Karim usanzwe ari na Vise Perezida babonye ibintu bibaye induru, baranyonyombye, ndetse bahita bakuraho telephone.

Muri rusange ibibazo bya Kiyovu Sports byakomeye ubwo Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports company Ltd yahagarikwaga akabwirwako kiyovu Sports ikuwe muri Campany ye. Ibyo byatumye nawe ubufasha bwose yatangaga mu ikipe ahita abuhagarika.

Ubu igikomeje kwibazwa ni ahazaza ha kiyovu Sports cyane ko ibibazo ifite bigenda byiyongera uko iminsi igendayicuma.

Related posts