Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Kiyovu Sport noneho birangiye inzozi zayo zibaye nk’iza wa mukene, Amerwe y’igikombe asubiye mu isaho

Nta gushidikanya ko Kiyovu Sport inzozi zayo birangiye zibaye nk’iza wa mukene cyangwa se nanone umuntu akaba yakemeza ko nta kabuza amerwe y’igikombe abayovu bari bafite bakwiye kuyasubiza mu isaho. Ni nyuma yo gutakaza amanota abiri bakanganya na Bugesera Fc ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus National League kuri iki cyumweru.

Kiyovu nta kindi yasabwaga uretse gutsinda uyu mukino wayo na Bugesera kugirango izajye guhura na APR FC hakirimo ikinyuranyo cy’inota rimwe ahari wenda ikaba yabasha kwitsindira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu kugirango ibashe kwisubiza umwanya wa mbere. Kiyovu n’abayovu, bibwiraga ko ahari wenda Bugesera itaza kubagora ariko iby’umupira nyine umuntu abibara ari uko umukingiye. Kiyovu Sport ubusa Bugesera ubusa.

Rayon Sports ishobora gutakaza myugariro wayo mbere yo gukina na APR FC.

Rayon Sports mu mutego :Abakinnyi 4 bateze umutego Rayon Sports.[INKURU].

APR FC yiyunyuguje Espoir y’i Rusizi mbere yo kwihurira na Kiyovu Sport ngo impaka zicike

Uko bihagaze magingo aya, APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 mu gihe ikurikiwe na Kiyovu Sport n’amanota 56. Aba kandi bazihurira mu mukino uzakurikiraho bizaba bigeze ku munsi wa 27 wa shampiyona. APR n’ubwo isa n’iyamaze kwizera igikombe, iramutse itsinze Kiyovu yaba ishimangiye ko igikombe ari icyayo bidasubirwaho kuko yaba imaze gushyiramo intera y’amanota arindwi.

Waruziko habayeho umunyezamu watsinze ibitego bitatu(hattrick) mu mukino umwe?

Waruziko rutahizamu Harry Kane yigeze gukina ari umunyezamu?

Kiyovu Sport kunganya na Bugesera, ibaye inkuru y’incamugongo ku bayovu bari baramaze kwishyiramo ko ahari wenda cyera kabaye baba bagiye kongera gutwara igikombe cya shampiyona baheruka mu myaka 29 ishize. Mu kuri, birangiye inzozi z’abayovu zibaye nk’iza wa mukene ndetse bidasubirwaho amerwe y’igikombe asubiye mu isaho.

Related posts