Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Ibintu byakomeye bananiwe kwihangana , RIB yafunze umusore n’ umukobwa bagaragaye barimo kwiha akabyizi mu muhanda ,abamotari barahurura

 

Urwego ry’Igihugu rw’Ubuhenzacyaha rwafunze Musore Jean De Dieu na Umuhoza Charlotte bari mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yaberekanye bameze nk’abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda.

Ku mbuga nkoranyambaga nka X rwahoze ari Twitter, hasakaye umugabo wari ushagawe n’abamotari, mu muhanda rwa gati, basa nkaho bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.Musore Jean de Dieu w’imyaka 33 atuye mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro naho Umuhoza Charlotte w’imyaka 23 atuye mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero ahazwi nko mu Budurira. Bombi bakurikiranyweho gukora ibikorwa by’urukozasoni muruhame.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyavuze ko cyamenye amakuru ko tariki ya 1 Ukuboza 2023, ku isaha ya saa cyenda, ku Kinamba , ahazwi nko kwa Bonke Bar, ari ho aba bombi bahuriye bose bagaragara nk’abasinze.

Uyu mugabo wari wuzuye isindwe yasanze abamotari bakamejeje, bateze amafaranga bavuga ko usambanya uwo mukobwa bivugwa ko asanzwe akora uburaya, ayatwara.Icyo gihe yahise abyemera nta kuzuyaza, maze atangira igikorwa ashungerewe n’abamotari bikavugwa ko nyuma bamuhaye amafaranga 6000frw.

Umuhoza Charlotte ufite ubwenegihugu bw’i Burundi, we abamotari bari bamutegeye 3000frw ngo niyemerera umuntu akamusambanyiriza ku muhanda ayatwara, na we yemera icyo gikorwa ariko ngo hakoreshejwe agakingirizo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yahamije iby’aya makuru avuga ko polisi yamaze kubafata bombi, bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.Ati: “Abakekwa gukora biriya bikorwa by’urukozasoni mu ruhame bafashwe, bose uko ari babiri, bashyikirijwe RIB kandi hazakurikizwa amategeko.”Aba bombi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kacyiru.

 

Related posts