Ni kenshi bikunze kubaho ugasanga abantu bazi ko bari mu rukundo nyamara wareba neza, umwe muri bo ugasanga asa nuri wenyine, ibi bikunze kubaho icyakora ntabwo abantu benshi bamenya ikibitera.
Abahanga mu by’urukundo batangaje ko ko hari ibimenyetso bishobora kugufasha kumenya niba umuntu muri mu rukundo muhuje icyerekezo cyangwa se niba upfundikiwe mu kinyoma.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko uwo muri mu rukundo mudahuje inzira ahubwo ari urw’ikinyoma
1.Uwo mukundana ntaterwa ishema nawe : Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze, yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.
Akenshi iyo ameze gutya aba agira ngo abantu batazamenya ko muziranye cyangwa mukundana ndetse nagera igihe cyo gushaka uwa nyawe bakundana batazajya bamubaza uko byagenze kuri wowe, bityo agahitamo kujya aguhisha nyamara mwaba mwiherereye akakubwira ko ari wowe abona ku Isi gusa.
2.Ntaguha umwanya : Biba bigoye ko umuntu ugukunda akuburira umwanya uretse kuba wowe waba umukeneye, umuntu ugukunda nawe yifuza kukubona cyangwa se yishimira kumarana umwanya nawe, iyo bitabaye ibyo usanga harimo ikinyoma ku buryo uba ugomba kubimenya kare. Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye, ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Ibi nabyo bishobora kugufasha kumenya ko umuntu muri kumwe atagukunda.
3.Ntiyifuza ko muvuga ku hazaza hanyu
Kuganira ku hazaza hanyu nta kintu biba bimaze ku muntu utagukunda cyane ko kuri we yaba arimo no guta umwanya nta kintu biba bimufasha, kuko ashobora kuba yarahapangiy ibindi cyangwa atajya yigora ngo yirirwe agutekereza mu buzima bwe bw’ahazaza. Umuhungu cyangwa umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu, uko muzabaho, abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira ndetse akagerageza uko ashoboye kugira ngo ibiganiro bihinduke.
4.Kwivumbura cyangwa kwirakaza bihoraho : Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu cyangwa umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.
5.Kukugereranya : Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Ni wumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi ni kimwe mu bimenyetso aba aguha bishobora kugufasha guhumuka ukabona ko umuntu muri kumwe atagukunda.