Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kigali: Biteye agahinda , umukozi wo mu rugo yemeye ko yishe umwana w’ aho yakoraga akazi , reba icyo RIB yakuye mu iperereza ry’ibanze.

Umukozi wo mu rugo yishe uyu mwana amuhora ubusa

Mu Mujyi wa Kigali , mu Karere ka Gasabo , mu Murenge wa Ndera haravugwa inkuru ibabaje yashenguye imitima y’ abantu aho umukozi ukora akazi ko mu rugo yemeye ko yishe umwana w’ imyaka 9 y’ amavuko.

Uyu mukozi yakoraga mu rugo rw’ uwitwa Rudasingwa Emmanuel Victor yishe umwana witwa Rudasingwa Ihirwe Davis w’ imyaka icyenda y’ amavuko.

Amakuru avuga ko uyu mwana yiciwe mu rugo ku Cyumweru ubwo yari ari gukora umukoro wo ku ishuri, ngo ababyeyi b’ uyu mwana ntabwo bari bahari.

Dr Murangira B. Thierry , Umugizi wa RIB mu Rwanda yavuze ko mu iperereza uru rwego rwakoze ryasanze uyu mukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange yarishe uriya mwana.Yagize ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nk’uko na we abyiyemerera.”

Murangira yavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange afungiye kuri RIB sitasiyo ya Remera mu gjhe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ibone uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yavuze ko uyu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba yahanishwa igihano cya burundu igihe Urukiko rwamuhamya icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera agahanwa hakurikijwe amategeko.

Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko yishwe anigishijwe umwenda iwabo mu rugo taliki ya 12 Kamena, 2022.

Se umubyara yari yagiye muri siporo naho Nyina ari mu yindi mirimo hafi no mu rugo. Icyo gihe uwo mukozi yitabaje Nyina w’umwana avuga ko hari ikibaye.

Ibi kandi bije nyuma y’ uko muri Mutarama 2022, undi mwana w’umukobwa witwa Akeza Elisie Rutiyomba yitabye Imana bishengura abatari bacye aho na we bamusanze mu kidomoro cy’amazi ariko na bwo bikaza gukekwa ko atiyahuye ahubwo yishwe na Mukase wanajyanywe mu nzego z’ubutabera.

Uyu mwana Akeza wapfiriye mu Kagari ka Busanze mu Murenge wa Kanombe, yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga akoresha amagambo yasetsaga abantu ndetse anasubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo n’abakomeye nka Meddy na we uri mu bashenguwe cyane n’urupfu rwe.

Related posts