Kera Kabaye ubukwe buratashye! Umuvandimwe wa Miss Naomie yarongowe

 

Kera Kabaye ubukwe bwa Kathia Uwase Kamali wamenyekanye mu itsinda ‘Mackenzies’ akaba ari umuvandimwe wa Miss Naomie bwabaye we n’ umukunzi we Adonis Jovon Filer bamaze igihe bari mu munyenga w’ urukundo.Ni ibirori byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025

Ubukwe bwabo bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Jalia Hall & Garden mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025.

Adonis usanzwe ari umukinnyi wa APR BBC yafashe icyemezo cyo kwambika impeya tariki ya 1 Mutarama 2025 nibwo yasabye Kathia wo mu itsinda rya Mackenzies ko yamubera umugore undi na we arabyemera, amwambika impeta ya fiançailles.

Apôtre Alice Mignonne Kabera niwe wasezeranyije Kathia Kamali na Adonis Filer