Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yatumije Inteko Rusange Idasanzwe ya Rayon Sports, yatumiwemo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB).
Iyi baruwa itumira abanyamuryango yanditswe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ikaba iteganyijwe kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025, kuri Delight Hotel.Mu ngingo zatanzwe zizaganirwaho muri iyi nama harimo kurebera hamwe “uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.”Muvunyi wanditse iyi baruwa bivugwa ko ashobora no kwegura ku nshingano ze, yashimagiye ko uwayitumiwemo wese agomba kuyibonekamo kuko ifite uburemere budasanzwe.
Iyi Nteko Rusange Idasanzwe itumijwe nyuma y’umwuka mubi hagati ya Muvunyi Paul na Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, badahuriza hamwe ku myanzuro n’ibyemezo bifatirwa ikipe.Ibi birimo n’umwanzuro wo guhagarika umutoza wa Afahmia Lotfi n’umwungiriza we, Azouz Lotfi, bashobora kugeza iyi kipe mu nkiko bakishyura akayabo kubera ko uyu mwanzuro wafashwe binyuranyije n’amategeko.
Ibi kandi bikurikira ibirego iyi kipe yatsinzwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), igahagarikirwa kwandikisha abakinnyi. Ibi birimo icy’umutoza Robertinho ugomba kwishyurwa arenga miliyoni 30 Frw na Adulai Jalo wa miliyoni 14,5 Frw.Kugeza ubu Rayon Sports iri gushaka umutoza mushya wunganira uw’umusigire, Haruna Ferouz, iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 13, nyuma y’imikino irindwi imaze gukinwa.
