Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kayonza:Isoko ryahindutse ikimoteri cy’Umujyi.

 

Abarema n’abakorera mu isoko rya Gasogororo muri riherereye mu Murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza baravuga ko batewe impungenge z’ubuzima bwabo kubera ikimoteri cyiri mu isoko rwagati.

Bavuga ko imyanda y’umujyi wose ariho iza ikarundwa nyamara umuyaga iyo uhuye ubikwirakwiza mu bicuruzwa.

Abaganiriye na kglnews.com barasaba ko hagira igikorwa hakarengerwa ubuzima bwabo.

Uyu muturage yagize ati:”Urabona imyanda ituruka mu isoko ryo mu mujyi bayizana hano bakaba ariho bayirunda kubera ko nta kindi kimoteri gihari,iyi myanda usanga harimo abana bari kuyishakamo imyuma bakayisandaguza ikagera Aho dukorera.”

Hagati mu isoko hahindutse ikimoteri

Umucuruzi ukorera muri iri soko rya buri munsi we yagize ati:”Nkatwe twirirwa hano kubera umunuko wacyo(ikimoteri) nukuri dushobora kuba twaharwarira indwara zituruka ku mwanda,nibadufashe rwose bakimure kuko urabona hano hahurira abantu benshi batandukanye baba baje kurema isoko.”

Mu gushaka kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga kuri iki kibazo,umuyobozi wako Nyemazi John Bosco ntiyigeze atwitaba kandi twaramuhaye n’ubutumwa bugufi ntabusubize.

Isoko rirema kuwa 2 no kuwa 5

Umuyobozi w’ishaka riharanira kwishyira ukizana no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza mu kiganiro cyanyujijwe kuri wattsapp yaganiye na kglnews.com yavuze ko impungenge z’abaturage zumvikana ndetse akanatanga n’inama ku buyobozi bw’ AKarere.

Yagize ati:”Yego zifite ishyingiro, umwanda utera indwara nyinshi,zanavamo ibyorezo.Ikindi kandi byangiza ibidukikije.Icyo twasaba n’ukwo Akarere kakora inshyingano zako niba bidakunze bagakora contact na private sector ikabikora.”

Isoko rya Gasogororo ryahashyizwe mu mwaduko w’icyorezo cya COVID 19 ubwo hirindwaga kwegerana rikaba rirema kuwa Kabiri no kuwa Gatanu wa buri cyumweru.Rikaba riremamo imboga, imbuto,amatungo,amakara ndetse n’ibindi.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Kayonza.

Related posts