Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yatanze ukuri ku makuru avugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Turkey ikina UEFA Europa League

Myugariro wo hagati akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko hari amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda akomeje kumwifuza ahishura ko azatangira kugirana ibiganiro nayo mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Kuva mu kwezi gushize nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu myugariro wa Rayon Sports ari mu biganiro n’ikipe zo muri Turkey harimo n’imwe ijya ikina amajonjora y’ibanze ya UEFA Europa League.

Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yagiranye na Radio 10 yavuze ko nta gihe aba adafite amakipe amwifuza yongeraho ko ubu ashyize umutima kuri Rayon Sports kugira ngo azayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati “Nta gihe mba ntafite amakipe anyifuza na mbere y’uko nsinyira Rayon Sports hari amakipe twari twaganiriye ariko mpitamo Rayon Sports kuko iteka imfasha gusubira mu bihe byanjye byiza, amakipe yo n’ubu hari anyifuza ariko nzafata umwanzuro nyuma y’umwaka w’imikino”.

Rwatubyaye Abdul ni umwe muri ba myugariro beza bari mu gihugu cy’u Rwanda, kuri ubu akaba ari gufasha Rayon Sports guhatanira igikombe cya 10 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho ikipe ya mbere iri kubarusha amanota atandatu, ni mu gihe no mu Gikombe cy’Amahoro bari muri 1/8.

Related posts