Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kamonyi: Aratabaza nyuma yo kwishimwa hejuru nabamukase igitsina. soma inkuru irambuye!

Mumurenge wa Nyarubaka ho mukarere ka kamonyi, umuturage witwa Nyandwi Jean Claude aratabaza leta nyuma yuko abo yitaga inshuti ze zimukase igitsina maze nyuma yo kumukata igitsina bakaba bakomeje kumwishima hejuru ikintu kubwe afata nk’iyica rubozo ndetse no gusuzugura.

Munkuru dukesha ikinyamakuru (www.imirasiretv.com), uyumugabo avuga ko yasangiye agacupa nabagenzi be nkibisanzwe ndetse bakaza no kwishima, ariko nyamara aba bagabo bakaza gutandukana nawe agasigara kukabari kuberako yari yahimbawe. akimara kugera murugo, yasanze babagabo basangiraga nawe bamaze kugera iwe bamutegereje maze bakimukubita amaso bamubwirako babuze telephone.

Nkumuntu bari basangiye rero uyumugabo Nyandwi Jean Claude yatangiye gusakwa maze babuze iyo terephone nibwo batangiye kumukubita, bamwe bafata amaboko abandi bamufata amaguru ndetse undi afata n’umunwa we ngo ataza gukopfora,niko guherako bamukata igitsina (Ubugabo).

Uyumugabo yatangarije kandi itangazamakuru ko yihutiye kugeza ikirego cye kubabishinzwe ndetse aba bamukase igitsina bakaza gutabwa muri yombi n’ababishinzwe ariko nyuma bakaza kurekurwa kugirango bakurikiranwe badafunze. uyumugabo avuga ko kuba barafunguwe ubwabyo ari igikomere kuri we kuko badahwema kumwishima hejuru ndetse no kumwereka ko ntakintu avuze.

Ikimutera gutabaza rero, nuko nyuma yaho aba bamuhemukiye bakamukata ubugabo, usibye kuba bamwishima hejuru, banagenda bakwirakwiza iyonkuru ko uwomugabo yakaswe igice cy’ingenzi ndetse bakaba baherutse no gukora ibirori byo kwishimira ko barekuwe batagifunze. uyumuturage rero akaba atabaza asaba ubutabera ndetse anasaba abagiraneza kuba bamufasha akabona uko yivuza .

Benshi mubaturage biganjemo ab’igitsina gore, batangarije itangazamakuru ko ari agahoma munwa kuba abantu bakwica mugenzi wabo ahagaze bakageza ubwo bamukuyeho ikimugira umugabo , ndetse kubwaba baturage bakaba babona uyumugabo akwiriye ubutabera.

Umunyabanga nshingwa bikorwa w’uyumurenge Madame Nyiramana Gaudance yatangarije itangaza makuru ko koko ibi byabayeho ndetse aba bakoze icyaha bakaza gufatwa n’urwego rw’ubugenza cyaha RIB ariko urukiko rukaza gutegeka ko barekurwa bakaburana bari hanze ariko akaba yavuzeko bakwiriye kuba bakongera bagafungwa niba barenga kubyo bakoze bakaza no gukina kumubyimba uwo bahemukiye.Nikenshi humvikana ibikorwa by’amakimbirane ndetse n’urugomo mubaturage, ariko ugasanga aho kugirango bishakirwe umuti bikemurwe burundu ahubwo birarushaho kugenda bifata indi ntera, maze bikarushaho kukuyobera.

Related posts