Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Joackiam Ojera yahisemo iyo azakinira hagati ya APR FC, Rayon Sports na Police FC

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joackiam Ojera yamaze kumvikana na Police FC itozwa na Mashami Vincent aho agomba kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.

Iyi kipe izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup ikomeje kwifuza abakinnyi batandukanye izifashisha bakayigeza kure hashoboka.

Amakuru dukesha Isibo Radio ni uko Joackiam Ojera yamaze kumvikana na Police FC aho bivugwa ko azayinyira imyaka ibiri agahabwa miliyoni 25 z’amanyarwanda.

Hari hashize igihe bivugwa ko Joackiam Ojera ashobora kugaruka muri Rayon Sports, hari n’andi makuru yavugwaga ko na APR FC ishobora kumutangaho miliyoni 30 z’amanyarwanda gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yabivuyemo.

Joackiam Ojera ni umwe mu bakinnyi batanze ibyishimo mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo avuye mu ikipe ya URA ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Uganda.

Nta gihindutse biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo rutahizamu Joackiam Ojera ashobora kuzasesekara mu Rwanda aje gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Police FC kuzageza mu mpeshyi ya 2026.

Related posts