Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Izi nshuti zirinde muri uyu mwaka mushya tugiye gutangira kuko zishobora kuzatuma iterambere ryawe rigabanuka. Inkuru irambuye

Burya kugira inshuti ni byiza pe kuko buriya hari igihe inshuti igufasha mu iterambere. Gusa nanone hari ubundi bwoko bw’ inshuti ugomba kwirinda uko byagenda kose kuko ubona ntabyiza zikugezaho ahubwo zishaka gutuma iterambere ryawe rigabanuka.

Ikintu cya mbere ukwiriye kuziga muri uyu mwaka wa 2023, ni ukwiteza imbere muri wowe ndetse ukavugurura buri kimwe mu buzima bwawe.

Ubuzima buzaguhuza n’abantu ariko ni wowe uzahitamo abo kugumana nabo bitewe n’icyo bazagufasha, ni muri urwo rwego tugiye kukubwira zimwe mu nshuti ugomba gukomeza kwirinda.

Ibyaranze weekend muri Ruhago yo mu Rwanda: Rayon Sports na Kiyovu nizo zatengushye abakunzi bayo , APR FC ikomeza kuzisatira.

  • Inshuti igira ishyari

Iyi nshuti ntabwo ikwifuriza iterambere muri wowe. Uyu muntu ntabwo yifuza ko wishima, aba ashaka ko iteka aguhora hejuru agahora yishimye wenyine. Niba hari ibintu ushaka gukora mu buzima bwawe, ntabwo azigera agushyigikira kuko agufitiye ishyari. Ntabwo azakwishimira.Niba ushaka kumenya ko atishimiye ibyo wagezeho, uzabyumvira mu ijwi rye, ku isura ye cyangwa mu bikorwa bye byuzuye kukurwanya cyangwa kukwereka ko uri gukora ubusa. Muri uyu mwaka wa 2023 tugiye gutangira rero urasabwa kuzirinda iyi nshuti.

Dore ingaruka zikomeye ushobora gukururirwa no kuguma uri incuti y’ uwo mwahoze mukundana. Inkuru irambuye..

  • Inshuti ihora yumva ko bidashoboka

Uyu muntu iteka yumva ko nta kintu ashoboka ndetse akumva ko nta kintu cyiza agira muri we.  Muri buri kintu abonamo amakosa.Uyu muntu abona ibibi muri buri kintu kabone n’iyo cyaba ari cyiza ijana ku ijana, ntabwo aba yumva ko igihe gishobora kugera kikaba cyiza. Mu gihe ushaka gutera intambwe isubira inyuma, ikintu cya mbere usabwa gukora ni ukugira inshuti nk’iyi.

  • Inshuti y’inyabibazo

Uyu muntu ahora yishyira mu bibazo cyane, ntabwo atuza ngo amenye ko afite akazi kamwe. Agira imico mibi ihora imushyira mu kaga. Muri uyu mwaka wa 2023, uzirinde inshuti nk’iyi niba ushaka gutera imbere.

Byakomeye! Ababyeyi barimo guha abana babo ibinini bibasinziriza kubera kubura ibyokurya.inkuru irambuye

  • Inshuti ikwirakwiza cyane ibihuha

Uyu muntu akwirakwiza ibihuha cyane, arahimbahimba kandi akagira ururimi rubeshya. Uyu muntu yishimira kuvuga ibintu bibi ku bandi ndetse akishimira kumva bagenzi be bari guseba muri rubanda. Niba ushaka gutera imbere mu mwaka wa 2023 kurenza ubu, uzagendere kure inshuti nk’izi.

Isoko y’ inkuru: Operanews

Related posts