Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Iyo utaza kuba mu buzima bwanjye, nari kuburira mu mwijima wuzuye iyi si dutuye! Kangura umukunzi wawe ukoresheje ubu butumwa maze urebe ibintu bitangaje bigiye kubabaho mu rukundo rwanyu

 

Tangira umunsi we n’ aya magambo meza cyane kugira ngo amenye uburyo intekerezo zawe zasariye ize. Amenye uburyo isaha ikubangamira iyo bwije kuko uba umurota. Ntabwo ari ibinyoma , iyo ukunda umumtu ukora iyo bwabaga ukabasha kumwereka ko atekanye kandi ukabishimangira

1. Mwaramutse urukundo! Izuba ni ryiza nkawe, risa neza, riri kukunyibutsa

 

2. Mwaramutse! Igitondo cyiza cyane, umuntu wawe muri njye aragukumbuye cyane, ntabwo akwiriye gutegereza kukubona.

3. Hari ubwo ntekereza ko isaha itari ikwiriye kubaho kuko ni cyo gikoresho kinkangura iyo ndi kukurota.

 

4. Waretse nkajya mbyukira iruhande rwawe, tugasangira icyayi mu gitondo, tukajya gutembera akaboko kawe ari njye ugafashe, maze ukansezeranya kuzabaho nishimye.

5. Kanguka rukundo rwanjye dore indabo nziza n’inseko yanjye biragutegereje cyane.

 

6. Mwaramutse nyenyeri yanjye inyobora, iyo utaza kuba mu buzima bwanjye, nari kuburira mu mwijima wuzuye iyi si dutuye.

 

7. Igitondo ni ikimenyetso cy’uko nishimye, ni ikimenyetso cy’urukundo rwanjye kuri wowe, kuko mba naraye mu byishimo.

 

8. Uburyo waraye unsomye ndacyabyibuka nkumva bwakongera kwira. Ndumva mbishaka ubuzima bwanjye bwose, ndumva nkukeneye. Igitondo cyiza uw’ibihe byose.

 

9. Inseko ndamukana ni yo ituma nkwibuka iteka. Izuba iyo rinkoze ku ruhu, rituma nkwibuka uruku. Niyo numvise inyoni ziririmba mpita nkwibuka.

 

10. Kuri njye guhumeka ni ibisanzwe nko kugukunda no kubyukana nawe iteka ryose.

Related posts