Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Iyo myitozo murimo gukora muzasanga natwe turi maso_ M23

Umutwe w’ inyeshyamba wa M23 wemeje ko ingabo za FARDC zimaze iminsi zikorera hamwe imyitozo n’ umutwe wa FDLR mu rwego rwo kuyigabaho ibitero , ariko ko wavuze ko biteguye ku buryo igihe cyose babagabiraho ibitero bazabasubiza inyuma vuba na bwangu.

Mu itangazo ryasohowe n’ umutwe wa M23 rivuga ko ingabo za leta FARDC zimaze iminsi zitegura ibitero byo kwirukana uyu mutwe wa M23 mu birindiro yigaruriye , iyi myiteguro ikaba iri gukorwa ku bufatanye bw’ imitwe y’ inyeshyamba izwi nka Nyatura na FDLR.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’ umuvugizi wa M23 , Major Willy Ngoma, rivuga ko uyu mutwe ” Uzirwanaho mu kurinda ibirindiro byawo ibikorwa by’ umwanzi bigamije kubyigarurira”.

Isoko y’ amakuru ya Rwandatribune iri Rutshuru, ivuga ko kugeza ubu imitwe y’ aba Mai_ Mai iri muri iyi mirwano aho ivuga ko yaje gufasha Leta.

Iyi mitwe ni FDLR , Mai Mai CMC FARPC, Mai CMC FDC, Mai Mai FPP Kabido, Mai Mai APCLS, Mai Mai ancdh ya Gen. Jean Marie, na Mai Mai NDC Ndume ya Gen. Guidon.

Uyu mutwe uvuga ko ukomeje gusaba ibiganiro na Guverinoma ya RDC bigamije guhagarika aya makimbirane mu mahoro no gushyira iherezo ku bwicanyi bukorerwa abaturage bacu”.

Related posts