Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Irya Mbere n’ irya Gatandatu yo yagushyira mu bibazo bikomeye, dore amakosa ugomba kwirinda gukora mu gihe uri mu rukundo

Kugira ngo urukundo rukomere, ni ngombwa ko abarurimo bagira amakosa bagomba kwirinda kugira ngo batarusenya.Mu rukundo bitewe n’ubumenyi, uburambe buke, abantu bamwe na bamwe usanga bakora amakosa akomeye batabizi. Niba ukunze umuntu buhumyi ntushyiremo ubwenge, ushobora kuzisanga mu bibazo bikomeye bitewe no gukora amakosa nyamara wowe uziko uri mu nzira nziza.

Aya ni amakosa urubuga rwandika ku mibanire, Elcrema, ruvuga ko abakundana bagomba kwirinda:

1. Gufata umukunzi wawe nk’ikigirwamana

Yego uramukunda, ariko nanone kumuha ubuzima bwawe bwose sibyo. Si umugore/umugabo wawe. Ni umukunzi wawe kandi mushobora isaha iyo ariyo yose kugirana ikibazo, bikaba byaba ngombwa mugatandukana. Urakeka ko byakugendekera gute mutandukanye? Wumva ari ryo herezo ryawe kuko wamufashe nk’ikigirwamana ndetse ukumva wava ku isi. Mukunde ariko mu buryo burimo ubwenge. Wimukunda buhumyi. Ejo byahinduka, gira amakenga.

2. Kumarana igihe cyose

Ibi bijya gusa n’ingingo ibanza. Niba umukunzi wawe umurutisha akazi, uri mu buyobe. Akazi niko kagufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi. Niko kaguha agaciro mu bandi. Mukunde ariko mu gihe gikwiriye. Urukundo umukunda ntirugomba kubangamira ibindi. Tugumye ku rugero rw’akazi, numuha uyu mwanya urenze ukenewe ndetse no ku kazi bikakuviramo kwirukanwa, nyuma mukaba mwatandukana wabigenza ute? Kora ikintu mu gihe cyacyo. Wikwihunza umuryango, inshuti n’abavandimwe ngo ni uko wabonye umukobwa cyangwa umuhungu musigaye mukundana wumva wimariyemo, ejo atazakwanga cyangwa ukabona impamvu ituma mutandukana ukabura byose.

3.Gukoresha amafaranga y’umurengera

Abahungu nibo bakunze kugwa muri uyu mutego cyangwa ikosa. Gukunda umukobwa ntibivuze kwirarira no gusesagura. Kumumariraho ibyawe byose sibyo bituma agukunda cyane. Uko ukomeza kumuha no kumuteretesha amafaranga, ageraho akakubona nk’ikigega cyangwa umuterankunga we azajya avomaho, aho kukubona nk’umukunzi we. Ese ko ntabikwifurije, akwanze ayo mafaranga, izo telefoni zihenze cyane …wamutayeho bizagaruka? Ntuzasigara se nta n’urwara ufite rwo kwishima?

4.Kurengera

Kwirirwa umwandikira, umuhamagara n’ibindi nkabyo ukarenza urugero sibyiza. Uzatuma akurambirwa. Genera umwanya buri kintu. Kora imirimo ya buri munsi ikureba. Wikunda ngo urengere ukore n’ibidakorwa. Ibintu iyo bikozwe ku rugero rwo hejuru bigira isura mbi.

5.Gufuha cyane

Ndabizi ugiye kumbwira ko umuntu afuhira uwo akunda. Nibyo nanjye niko mbyemera. Navuze gufuha cyane ukarenza urugero. Nubigira gutya, uziyangiriza ubwonko ute umurongo w’ubuzima, mbese muri make umutima wawe ujye uhora uhagaze. Mugirire icyizere na we azakigenderaho. Numufuhira bikabije ejo akaguhemukira, n’abandi bose muzakundana uzajya uhora wumva nta cyizere wabagirira ubihirwe n’urukundo aho kurwishimiramo.

6.Gutera akabariro inshuro nyinshi

Abakobwa nibo bakunda kwishuka ko gutera akabariro kenshi n’umuhungu, ariko kumugaragariza urukundo. Uko muryamana niko agufata nk’igikoresho yifashisha mu kwishimisha, akubonemo ‘biri hanze’. Ni ngombwa ko ubyirinda kuko muramutse mutandukanye byazagutera kwicuza no kubabara.

Related posts