Iraje itsinde imwe ku yindi ubuzima bwa Rayon sports bugiye guhinduka ,ngibi ibiyibayeho

Amakuru yizewe  aremeza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gusoza ibiganiro n’umutoza ukomoka mu Bufaransa, Bruno Ferry, ndetse ko ari we ugiye guhita atangazwa nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, agahabwa inshingano zo kuyisubiza ku murongo wo gutwara ibikombe.Uyu Mufaransa w’imyaka 58, aje gusimbura Afhamia Lotfi uherutse gutandukana na Gikundiro kubera umusaruro muke utarashimishije abakunzi b’iyi kipe.

Bruno Ferry si izina rishya mu matwi y’abakurikirana umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, kuko afite amateka yihariye yo gutoza amakipe akomeye kandi asaba umusaruro w’ako kanya. Uyu mutoza aheruka gutoza ikipe y’ibigwi ya AS Vita Club i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari yasimbuye Youssouf Dabo, ibi bikaba bigaragaza ko amenyereye gukorera ku gitutu cy’abafana benshi nk’icyo azasanga muri Rayon Sports.

Mbere yo kujya muri Congo, Ferry yari yagiriye ibihe byiza muri Tanzania atoza Azam FC, ikipe yagejeje kure ndetse anatoza imikino Nyafurika ya CAF, akaba ari naho yamenyeye imikinire y’amakipe yo mu Karere ka CECAFA.

Uretse ibyo bihe, Bruno Ferry yari aherutse kwerekeza muri Angola mu ikipe ya Wiliete de Benguela, gusa ntiyahatinze bitewe n’ibibazo by’ibyangombwa byo gukorera muri icyo gihugu, ari na byo byahaye Rayon Sports amahirwe yo kumwegukana. Amateka ye anagaragaza ko Ferry yanyuze muri Ghana aho yari ‘Directeur sportif’ mu ikipe ya Accra Lions, akaba azwiho no kuzamura impano z’abakiri bato. Nk’umukinnyi, yakiniye amakipe nka Paris FC mu Bufaransa aho yari umunyezamu.

Ukuza kwa Ferry guhuye neza n’igihe ntarengwa cyari cyatanzwe na Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah. Mu kiganiro yagiranye na KP Media 24, Murenzi yari yijeje abakunzi ba Gikundiro ko bitarenze uyu munsi kuwa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, ikipe izaba yamaze gusinyisha umutoza mukuru.

Murenzi yagize ati “Turifuza kongeramo umutoza duteganya gusinyisha bitarenze kuri uyu wa Gatanu akaza kongeramo imbaraga, ndetse n’umwungiriza wa kabiri.”Uyu muyobozi ufite inshingano zo kuyobora Rayon Sports kugeza muri Gashyantare 2026, yagaragaje ko intego nyamukuru ari ugutwara ibikombe, kandi ko imibare muri shampiyona ikibemerera guhatana cyane ko ikinyuranyo kiri hagati yabo n’uwa mbere gishobora kugabanuka.

Yagize ati “Ikipe ya mbere iraturusha amanota atandatu kandi dufite ikirarane, nitugitsinda hazasigaramo amanota atatu. Ikipe y’abakobwa iya mbere iraturusha amanota atatu, bivuze ngo umwanya wa mbere twawujyaho. Mu bahungu turifuza ko kimwe mu bikombe bihatanirwa, tuzagitwara, byakunda tukabitwara byombi.”Murenzi Abdallah yasoje avuga ko usibye umutoza, bari no ku isoko ryo gushaka abakinnyi bazaza kumufasha, aho bifuza kongeramo abakinnyi batanu barimo abanyamahanga batatu n’Abanyarwanda babiri, kandi ko ibiganiro n’abo bakinnyi bigeze kure.