Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iradukunda Pascal wa Rayon Sports wimye amatwi APR FC yashakaga kumutangaho arenga miliyoni 70 yamaze kumvikana n’ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi ifite intego yo kuzamugira umukinnyi w’igitangaza akazakinira amakipe akina UEFA Champions League

Bidasubirwaho umukinnyi muto w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya Rayon, Iradukunda Pascal agiye kwerekeza i Burayi nyuma yo kwerekana ko ashoboye umupira kurusha abandi benshi bakiri bato bakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Iradukunda Pascal uzwi nka Petit Messi agiye kwerekeza mu ikipe y’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi hatagize igihinduka.

Iradukunda Pascal umaze umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, yerekanye ubuhanga bukomeye mu mikino Haringingo Francis yafashe umwanzuro wo kumukoresha ariko abafana b’iyi kipe bahise bamwishimira cyane kubera umupira uryoheye amaso yerekana.

Amakuru KGLNEWS yamenye ni uko nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports, Iradukunda Pascal hari abantu barimo kumushakira ikipe ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi ku Mugabane w’i Burayi kandi ibiganiro bigeze kuri 90%, bivuze ko uyu mwana ukiri muto vuba arerekeza ku Mugabane w’i Burayi nihatazamo kidobya.

Ntabwo Iradukunda Pascal yaba ari impano ya mbere ikomeye y’u Rwanda yaba yarashakiwe ikipe ku Mugabane w’i Burayi ariko bikaza kwanga kandi byose byari byarangiye, kuko hari abakinnyi barimo Ishimwe Annicet na Iradukunda Elie Tatou bagiye bumvikana n’amakipe atandukanye y’i Burayi ariko bikarangira bidakunze ko bajyayo.

Related posts