Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Inzoga ziri kuza ku isonga mu gukwirakwiza kanseri ifata abagore n’ abakobwa ku ibere ku buryo barimo gupfa umusubirizo mu buryo butunguranye! Dore inama zagufasha kuyirwanya.

 

 

 

 

Benshi bari kubura ubuzima bitewe n’ubwiyongere bwa kanseri ifata igice cy’ibere. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 13% bicwa na kanseri y’ibere muri Amerika ndetse rimwe na rimwe bakicwa na kanseri y’uruhu,Kanseri ni imwe mu ndwara zidakira ndetse zizahaza umuntu agapfa ababaye cyane. Ku gitsinagore ibere ni igice kibabara cyane n’iyo cyaba cyarwaye byoroheje, hazamo kanseri uburibwe bukaba akarusho, umuntu akabaho yiteze urupfu.Ikinyamakuru Gyn Women Center cyatangaje inama zakoreshwa hirindwa kanseri ifata igice cy’ibere zoroheye buri wese:

1 Kugira ibiro biringaniye nyuma yo gucura:Umubyibuho ukabije w’umubiri uza nyuma yo gucura, ufitanye isano no kwiyongera kwa kanseri y’ibere. Gukomeza gufata indyo yuzuye ariko hirindwa umubyibiho ukabije bifasha abagore bageze muri iki kigero kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

2 Imyitozo ngororamubiri ihoraho: Byatangajwe ko imyitozo ngororamubiri idafasha kugenzura ibiro gusa ahubwo inagira ingaruka zitaziguye ku bibazo bya kanseri y’ibere. Inama kuri iyi ngingo ivuga ko gukora siporo nibura iminota 75 cyangwa 150 ku babishoboye ihagije mu cyumweru, mu gufasha ibice by’umubiri birimo n’amabere.

3 Kwimenyereza gukoresha indyo yuzuye: Nyuma yo gusobanukirwa ko indwara nyinshi ziza mu mubiri bitewe nuko twabutwaye cyangwa kutabwitaho bihagije, ni ngombwa kumenya ko umubiri udakwiriye kwinjizwamo ibibonetse byose kuko bavuga ko bisa no kwirimbura cyangwa kurema indwara zizaturimbura igihe tutazi.Indyo yuzuye igomba kuba ikungahaye ku byubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Ntigomba kuburamo imbuto, imboga, ibinyampeke, ibikungahaye kuri poroteyine nka bimwe bigira uruhare mu kubanya ingaruka zatera kanseri,Isukari ikabije nayo ni imwe mu bintu byongera ibyago byo kurwara kanseri. Niyo mpamvu ikwiye kugabanywa byaba byiza hagakoreshwa ikomoka mu biribwa y’umwimerere.

4 Kureka ibisindisha: Ubushakashatsi bwerekana ko no kunywa inzoga bishobora kongera ibyago bya kanseri y’ibere. Niba uhisemo kunywa inzoga, bavuga ko wajya unywa mu buryo buringaniye, ndetse ukamenya kugenzura umubiri wawe. N’ibyo wanywa nyuma yo kunywa inzoga byagabanya alcohol mu mubiri nk’amazi ahagije,Batanga inama ko umuntu wifuza kwirinda kanseri ifata igice cy’ibere yareka inzoga cyangwa ibisindisha agafata ibinyobwa bidasembuye ku bwo kwita ku buzima mbere yo kubwangiza kuko kanseri yafashe umubiri ntipfa kuvurwa.

5 Irinde ibiyobyabwenge: Kunywa ibiyobyabwenge birimo itabi n’ibindi, byangiza byihuse ubwonko bigatera kanseri y’ibihaha byihuse, ku bagore bikabatera kanseri y’ibere mu gihe gito.Batangaza ko uretse kunywa itabi, na ba bandi bahura n’umwuka waryo batarinyweye, ubinjira mu mubiri ukabangiriza ingingo zirimo imyanya y’ubuhumekero n’izindi ngingo.

6 Kwirinda kwambara imyenda ihambiriye cyane amabere: Imyenda abagore n’abakobwa bambara ifata amabere izwi nk’amasutiye ishobora kwangiza igice cy’amabere, akaba yarwara kanseri cyangwa bakitera uburibwe budasanzwe igihe ibahambiriye cyane, Nubwo kurwara bitungurana, ni ngombwa kwirinda no kwita ku buzima indwara zikaza zizanye nta ruhare rwo kuziha urwaho wakoze.

Related posts