Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Inyeshyamba za Red Tabara zaciye amarenga ko zigiye gusubukura ibitero kubanyamurenge. soma inkuru irambuye!

Repuburika iharanira demokarasi ya Congo imaze guhinduka isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’indiri y’inyeshyambazitandukanye. ikigihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’inyeshyamba zitabarika ndetse ibi bituma agace k’uburasirazuba gahoramo ibibazo by’intambara ndetse n’amakimbirane ahanini ashingiye kuri izi inyeshyamba zidasiba gukora ubusahotoranyi.

Kurubu hari hamaze iminsi havugwa imirwano hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Leta FARDC, ndetse bikaba bitaraje kugendekera neza ingabo za leta kuko zaje gukubitwa inshuro n’izinyeshyamba ndetse zikarinda nubwo zibambuye umujyi ukomeye wa Bunagana wegereye umupaka wa Uganda.

Mugihe iki gihugu cyari kitarahumeka cyane ko hari hashize iminsi mike izingabo za leta ziri kurwana n’abarwanyi ba ADF (inyeshyamba zishingiye kumahame ya Cyisiramu ) aho zifatanyaga nizitwa Red Tabara maze bagatera hejuru abanyamurenge batuye muri kivu y;amajyepfo aho batangaza ko baba babatera kugirango babashe kuba batwara umutungo kamere uherereye kubutaka butuweho n’abanyamurenge.

Kubufatanye n’ingabo za MONUSC zikorera muri ikigihugu, ingabo za FARDC zari zabashije kwirukana burundu aba barwanyi ndetse barahunga maze abanyamurenge bishimira ko batsinze urugamba, ariko kurubu izi nyeshyamba za Red Tabara zongeye kugaragaza ko zihari ndetse zinaca amarenga ko isaha ku isaha zakongera gutera akagace gasanzwe kabamo abanyamurenge.

Kimwe mubitiza umurindi izi nyeshyamba za red Tabara, harimo no kuba ingabo zaleta FARDC zaba zihugiye kurugamba ziri kurwana n’abarwanyi ba M23 maze bakaba batabona uko bakongera gutabara abanyamurenge. usibye ibi kandi, haravugwa ko hari igitero aba barwanyi baba bagabye bakabasha gushimuta no gusahura amawe mumatungo y’abanyamurenge.

Mugihe hatagira igikorwa mumaguru mashya, DR Congo n’ingabo zayo FARDC bazisanga batagifite imbaraga zo guhangana n’iyimitwe yitwaje intwaro cyane ko iki kikigaragara nk’ikibazo gihangayikishije cyane mugace k’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Related posts