Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Inyama y’umwijima ihiye, burya ifite akamaro ntagereranwa.

Inyama y’umwijima ihiye, burya ifite akamaro ntagereranwa.

Iyo umuntu agiye kugura inyama aho bazicururiza, usanga bagenda birebera inyama z’amaroti cyane cyane izigiye ziherereye ku matako ndetse no ku maboko ndetse n’ahandi hari amaroti, ugasanga kandi hari n’abandi bahitamo kwirira imvange.

Iyo havuzwe imvange humvikana inyama zo munda ndetse n’izindi ziba zivanze ahanini n’amagufa, izo mu nda akenshi usanga abenshi bakunda igifu, umutima bakirengagiza inyama y’umwijima.

Muri bimwe utari uzi byiza ku nyama y’umwijima iriwe ihiye ariko idakaranze cyane kuko amavuta menshi atuma ita umwimerere wayo, dore ko abanganga bagira abantu inama kuzirya zitogosheje kuko ziba zitarata umwimerere.

Burya mu nyama y’umwijima yaba iy’inka, inkoko,ihene ndetse n’ingurube, wibitsemo 36% by’ubutare abandi bakunze kwita fere umuntu akenera buri munsi ariko ukirinda kuzirya cyane kuko ziba zifitemo n’ibinure.

Inyama y’umwijima kandi yifitemo Vitamin A ifasha mu mikurire ndetse no kurinda amaso y’umuntu kugira ibibazo bigendanye no kubona neza, ikindi kandi umwijima wibitsemo imyunyu ngugu.

Related posts