Buriya ururimi ni ingenzi cyane mu rukundo. Ushobora kwibaza ati ubuse rufite akahe gaciro. Tuza gatoya ubundi nze nkwereke amagambo meza wabwira umukunzi wawe mu gitondo maze akirirwana akanyamuneza.
Iyo umubwiye aya magambo amera nk’ umeze amabana kandi ntayo agira.
1.Wakoze neza rukundo:Musore urimo gusoma iyi nkuru si ngombwa ko utegereza ibirori, no gutanga impano kugira ngo ushimishe umukunzi wawe,iyo umukobwa umubwiye ko yakoze neza ,bituma yumva anezerewe kuko yumva ko ari uruw’ agaciro. Kumushimira ibyiza yakoze ,haba mu kazi cyangwa mu rugo ,umugore arabikunda cyane.
2.Uri rukumbi kuri njye rukundo: Iyi nteruro niyo mwaba mwashwanye ahita arushaho kugukunda kuko ituma yumva ko akunzwe,yubashywe ,ko adasanzwe . Ituma yiyumva ko ari umunyabwenge.
3.Ubereye ijisho mukundwa! Umugore cyangwa umukobwa ,afata umwanya munini yiyitaho akanambara neza kugira ngo umugabo we amwifuze. Iyo umweretse ko agukurura bituma yumva ko ataruhira ubusa,bikamunezeza cyane.
4.Ngeze ku rwego numva nta kintu ngomba ku guhisha mukundwa! Urukundo rushingira ku kwizerana. Iyo umugore cyangwa umukobwa mukundana umubwiye ko ntacyo wamuhisha ,bituma yumva ko usigaye umwizera bihambaye bigatuma agukunda kurushaho.
5.Waramutse ute Cyuzuzo cy’ umutima wanjye? Abakobwa bakunda umugabo ubatega amatwi ,bakamubwira buri kimwe cyose. Yumva aguwe neza iyo akubwiye ibyabereye mu kazi n’ ahandi
Banezezwa no kumva umugabo bakundana abatega amatwi ,akumva akababaro kabo n’ ibyishimo byabo.