Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

INKURU ICUKUMBUYE: Rutahizamu mpuzamahanga Moussa Esenu wa Rayon sports arataka inzara kubera umwenda iyi kipe imubereyemo.

Rutahizamu ukomoka muri Uganda ukinira ikipe ya Rayon Sports, Musa Esenu arataka inzara yumwenda kugeza naho yifuza gutandukana niyi kipe.

Kuri ubu uyu esenu arifuza gutandukana n’iyi kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye ubwo yayisinyiraga muri uyu mwaka.

Amakuru agera mu itangazamakuru  ni uko Musa Esenu ubwo yasinyiraga Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Mutarama 2022 avuye muri Bull FC y’iwabo muri Uganda, amafaranga yaguzwe atayahawe yose aho yahawe igice andi akabwirwa ko azayahabwa nyuma.

Nkuko bisobanurwa neza Esenu wari waguzwe miliyoni 5, yahawe miliyoni 2.8 ikipe imusigaramo miliyoni 2.2, shampiyona ikaba yarasojwe Rayon Sports imufitiye amezi 2 y’umushahara itaramwishyura uhwanye na miliyoni (kuko ahembwa ibihumbi 500 ku kwezi), yose hamwe akaba yishyuza Rayon Sports 3,200,000 frw.

Ubwo shampiyona yari irangiye agiye gusubira iwabo muri Uganda, Esenu yababajwe n’uko yasabye iyi kipe amafaranga ariko agahabwa n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (team manager) ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ariko akaba yaranze kuyafata ahitamo kugenda nta n’igiceri afite.

Mubyukuri Uyu musore usigaje umwaka n’igice w’amasezerano muri Rayon Sports, yatangiye gutekereza uburyo yatandukana n’iyi kipe mu gihe itaba imwishyuye amafaranga imurimo, bivugwa ko uku kwezi kurangiye atarabona amafaranga ye umwaka utaha w’imikino wa 2022-23 atazawukina muri Rayon Sports.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports ikomeje gushakisha abakinnyi hirya no hino cyane cyane abasatira kugia ngo irebe ko yakwiyubaka igatwara igikombe imaze imyaka itatu(3) idakozaho imitwe yintoki.

Abafana ba rayon sports bakomeje kwibaza amaherezo yiyi kipe nyuma yo kumara imyaka itatu badakora ku gikombe.

Related posts