Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Inkubaganyi y’umwana itera ibuye murugo rwa se: Ese ni FLN cg ni Congo? Ukuri kubyaraye bibereye muri Nyungwe. soma witonze!

Inkubaganyi y’umwana itera ibuye murugo rwa se: Ese ni FLN cg ni Congo? Abantu benshi bakomeje kwibaza iki kibazo ndetse bikarushaho kubatera urujijo kugitero cyaraye kibereye muri Nyungwe aho byatangajwe ko abantu ba2 aribo baguye muri iki gitero. arikose ni FLN yaba yongeye gutera cyangwa ni intumwa za Congo? gumana natwe uraza gusobanukirwa.

Ubusanzwe, umunyarwanda niwe waciye umugani akagira ati: “Inkubaganyi y’umwana itera ibuye murugo rwa Se.” uyumugani wacibwaga mugihe abantu bakuru babonaga umuntu atangiye kwanduranya kubamurusha ubushobozi aho babaga bashatse kuvuga ko mugihe uyumwana ateye ibuye muru rw’umubyeyi we, rimwe na rimwe ibikorwa by’uyumwana bikaba byagira ingaruka kubagenda murugo rwa se, ibyaribyo byose uyumwana yahuraga nigihano gikomeye gihwanye nibyo yakoze.

Wakwibaza uti ese ibyo bihuriye he n’ibyabereye muri Nyungwe? Abantu benshi bakomeje kwibaza ikibazo gikomeye kijyanye n’igitero cyabereye muri nyungwe kuri 18 kamena 2022 aho byatangajwe na Police y’uRwanda ko ikigitero cyahitanye abantu bagera kuri 2 abandi bagakomereka ndetse itangazo ryasohotse ryaje rivugako bikekwa ko baba ari abarwanyi ba FLN Baba bakoze ayamahano adakwiriye.

Dusubije amaso inyuma gato , mugihe uyumutwe waruhagarariwe na Paul rusesabagina uri kugororwa kugeza ubu ndetse icyogihe uyumutwe waruhagarariwe na Sankara nawe uri kugororwa kugeza ubu, bateye ibitero bitandukanye hari mo ibyo bateye mukarere ka nyaruguru ndetse n’ibindi bitero byagabwe kumodoka zatwaraga abagenzi berekezaga mukarere ka Rusizi, mugihe bakurikiranwaga hagiye hagaraga ibimenyetso byinshi bitandukanye ndetse bamwe muribo barafatwa kugeza ubu bakaba bari kuryozwa ibyo bakoze.

Ikigitero cyabaye kugeza ubu ntamuntu numwe urabyigamba, ariko nanone umuntu ntiyakwirengagiza ko hamaze iminsi hatutumba umwuka mubi kugeza nubwo umusirikare wa Congo yinjiye mugihugu cy’u Rwanda akinjira arasa abapolisi kugeza nubwo nabo bitabaye bakaza kumurasa. ibi byose ni bimwe mubimenyetso umuntu yashingiraho atekerezako na Congo ishobora gukora igisa nk’icyabaye kugirango yihimure.

Igikomeje gutera urujijo benshi nikivuga ngo; kuki aba batera ibyo bitero bitandukanye, babitera kuba sivile? ese cyaba ari ikibazo cy’ubujura wenda bikaba bikorwa nabafite agatima kubujura,cyangwa wenda byaba biterwa nindi mpamvu? mugihe tugitegereje kuzamenya ikizava mu iperereza ririgukorwa n’ababishinzwe twakwihanganisha imiryango yabuze ababo ariko kandi tukongera kwibutsa abantu ko kugeza ubu igihugu gifite umutekano wuzuye kandi usesuye, kuko u Rwanda ruratera Ntiruterwa.

Related posts