Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ingabo za Congo zagabye igitero ahatuwe n’ abaturage bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge ,maze Twirwaneho yirwanaho izikubita inshuro zikizwa n’ amaguru!

 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC,zagabye igitero ahatuwe n’ abaturage bo mu bwoko bw’ Abanyamurenge ,maze Twirwaneho yirwanaho izikubita inshuro zikizwa n’ amaguru!

Ejo ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025 ,nibwo Ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC kubufatanye n’ imitwe yitwaje intwaro urimo FDLR na Wazalendo, zagabye igitero mu Kalingi ahatuwe n’ abaturage bo mu bwoko bw’ Abanyamurenge,maze Twirwaneho yirwanaho karahava maze izo Ngabo zikizwa n’ amaguru.

Ibi byabaye Saa Tatu z’ igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025 ,nibwo izi Ngabo zirimo FARDC , FDLR na Wazalendo zagabye igitero gikaze muri aka gace ka Kalingi.

Kalingi ni agace kabarizwamo muri Secteur ya Itombwe ,Teritwari ya Mwenge mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo. Kakaba gahereye hagati ya Mikenke n’ i Lundu.

Amakuru avuga ko nyuma y’ aho aka gace kagabwemo icyo gitero , Twirwaneho yirwanyeho ibasha gusubiza inyuma icyo gitero cyari kigambiriye kumaraho ubwoko bw’ Abanyamurenge bugaturiye,ndetse kandi uru ruhande rwa Leta rwari rwagabye iki gitero ,rwaguyemo umusirikare mukuru ufite ipeti rya Captain, aho yapfanye n’ abandi basirikare benshi barimo n’ uwamurindaga.

Ntabwo byoroshye Pasiteri uyoboye abandi muri Congo yasabiye u Rwanda ibiza bidashira n’ indwara za Karande

Muhanga: Uko byagenze kugira ngo umugore n’ umwana we bice uwabahahiraga

 

Ikindi ni uko Twirwaneho yirukanye iz’ i ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta izivana mu Kalingi ,zikomeza ziruka zihuruka ibisambu bizwi nka Nyarubira ziri kwiruka ,zigeza neza hafi n’ ikambi yazo iri mu Mikenke, iyo zaturutsemo zigabye igitero,gusa ubwo iz’ i ngabo zageze mu Mikenke ziri guhunga ,zanyaze inka z’ Abanyamurenge ,zibarirwa muri 40, zirasa n’ ibisasu mu ikambi y’ abakuwe mu byabo iri mu Mikenke hafi n’ahubatse ikambi y’ aba basirikare ba FARDC bagabye kiriya gitero.

Related posts