Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba

Birashoboka ko umwana yajya mu ngeso mbi atari uko bamushutse cyangwa se ngo abe yafashwe ku ngufu, ni kenshi biba, aha babyeyi twibuke ko inshingano nyinshi ari izacu kuruta abakozi tureresha cyangwa se ba mwarimu babana n’abana igihe kinini, twumve ko akazi kose dukora ari ukugira ngo abana bamererwe neza, dore ko aribo shema ryacu.

Uko byaba byagenze kose yaba yafashwe Ku ngufu, yaba yashutwe, cyangwa yagendeye mu kigare cy’abagenzi be, ni umwana. Ni umwana wawe nta mpamvu yo kumutererana ngo ase n’uri mu kato, si buri gihe ababyeyi babasha kwihangana ngo biyakire iyo babonye umwana yatwaye inda, usanga akenshi bahita bamugira nk’ikivume, nk’umuntu udashobotse, nyamara kandi hari igihe aba yarazize uburangare bw’ababyeyi, ubundi bigaterwa n’imyitwarire ye bwite, ikindi giteye inkeke ashobora kuba yahohotewe.

Mu byeyi niba umwana wawe yabyariye mu rugo yewe rimwe na rimwe ari umunyeshuri, mwakire, umubwire ko nyuma yo kwita Ku mwana agomba gusubira mu ishuli, umwigishe kandi uko ababyeyi bifata, umwereke uko yita ku mwana yabyaye.

Ntukamusuzuguze abandi bana: Abo bavukana cyangwa abagenda mu rugo iwanyu jya ubigisha kumwubaha no kumufasha, bamuterurire umwana, bamusigarane igihe nyina hari aho agiye.
Hanyuma nawe ukamwegera ukagerageza kumukura mu kimwaro aba afite, umubwira ko yahemukiye umuryango akiyandarika ariko ntumubwireko yakoze ishyano akwiye gutabwa.

Ndi nkuru wasoma: APR yidadiye mu nzego z’ubuyobozi harebwa ku ntego z’igihe kirambye

Ntukamuhoze ku nkeke: Ni bibi cyane guhora umubwira nabi umucyurira ko uko aresha amagambo akomeretsa ngo ntacyo akumariye, ko yagukojeje isoni mu bandi, abo biganye bageze aha n’aha… uwamuteye inda ni imbwa ntacyo amumariye…

Ntugahore ugarura ahashize he: Ntibikwiye ko umwana wahuye n’icyo kibazo uhora umwibutsa ibyahise, cyane cyane ibitari byiza, umubwira ngo n’ubundi narabibonaga ntiwari ushobotse, n’ubundi ntiwari kuzashoboka, ndibuka ibi n’ibi..
wajyaga ukora ibi n’ibi bikantera ubwoba…byanyerekaga ko utari umwana nk’abandi….ibyo byose byongera kurema ipfunwe mu mitekerereze ye bigatuma yakwiyahura cyangwa akajya kuba kure yawe aho mutazongera guhura cyangwa akaba yakora ikindi kintu kibi biturutse Ku bitekerezo bibi wamuteye hari n’igihe Wenda n’uwamuteye inda aba atayemera, nawe ukaba umweretse ko utamwemera.

Jya umubwira ko umwana we ari mwiza: Kimwe n’abandi babyeyi bose, uwabyariye mu rugo nawe akunda umwana we, iyo umweretse ko utamukundiye umwana, ukamwita amazina, ukamusanisha n’uwamubyaye; Se cyangwa nyina.
Kandi uzakubagana nka nyoko, mbona ayo mahane ari aya wa muhungu mwamubyaranye, ntabwo bishimisha nagato, ahubwo mwereke ko umwana we ari mwiza nk’abawe, ndetse ujye umusanisha n’abo, bizatuma nyina yumva ko mumukunze mukamukundira n’uwo yabyaye, bimurinde kwiheba.

Ntukamuhishe munzu: Kumugumisha mu nzu ngo utiha agasozi ni bibi cyane ahora yumva akiri muri cyagihe byari bikomeye cyane atifuza ko abantu bamubona, ahora yumva atari umuntu nk’abandi nta n’umumaro yagira, ahubwo mwiyegereze.

Ibyo bizagufasha kuba incuti ye ubonereho kumubwira bimwe utamubwiye mbere, bizagufasha kandi nawe ubwawe kwiyakira mu bandi babyeyi mudahuje ikibazo, mu baturanyi…Umwana nawe bizamufasha gutinyuka abe yasubira no mu ishuli niyumva ko mukimufitiye urukundo.

Related posts