Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR yidadiye mu nzego z’ubuyobozi harebwa ku ntego z’igihe kirambye

Uwari umutoza wungirije mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Hitimana Thierry, yagizwe Diregiteri Tekinike, Lt. Col Alphonse Muyango, Capt. Deborah Muziranenge, na Lt. Col Alphonse Muyango bahabwa inshingano nshya muri APR FC mu mpinduka zitasize n’indi mikino nka Basketball, Volleyball na Handball mu Bagore n’Abagabo.

Ni APR FC ishyize abantu batandukanye mu nshingano uretse Vice Chairman nyuma y’aho Uwayezu François Regis aboneye akazi muri Simba SC ndetse n’umwanya w’ubunyamabanga mukuru ukaba utagize uwo uhabwa kuri iyi nshuro.

Izi mpinduka zahereye mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’umupira w’amaguru zisiga Lt. Col Alphonse Muyango agirwa umuyobozi ushinzwe ibikoresho, Capt. Deborah Muziranenge yagirwa umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari, Thierry Hitimana wari umutoza wungirije yagizwe Diregiteri Tekinike ushinzwe by’umwihariko kwita ku makipe y’abato.

Muri Basketball, Capt Jacques Irankunda yagizwe Team Manager wa APR BBC y’abagabo, mu gihe Col Marie Claire Muragijimana yagizwe Chairman wa APR BBC y’abagore akungirizwa na Maj. Dinah Mutesi.

Mu mukino wa Volleyball mu bagabo Brig. Gen. Jules Rwirangira ni we wagizwe umuyobozi w’iyi kipe mu gihe Capt Kayiranga Augustin yagizwe umunyamabanga mukuru. Mu bagore, Brig. Gen Louis Kanobayire yagizwe Chairman na ho Rtd Capt Musafiri Mugabo agirwa Umunyamabanga mukuru.

Muri Handball, Lt. Col Jean Pierre Rwandayi yagizwe Chairman, Lt. Col Anastase Rukundo agirwa Visi Perezida, na ho Maj. Robert Kabirigi agirwa umunyamabanga mukuru.

Abakurikiranira hafi iyi kipe batazira “Gitinyiro” bemeza ko mu buyobozi bwayo, icyo APR FC ikeneye cyane ari umuyobozi nshingwa bikorwa, Chief Executive Officer (CEO), umuntu ushobora kwiga, kwandika ndetse agashyira mu bikorwa umushinga ugabanyije mu bice bibiri by’ingenzi ari byo ureba ku ntego zo gufasha iyi kipe kwitwara na kubyara umusaruro mu bihe bya none ndetse no gukora inyigo ikwiye y’igihe kirambye.

Hitimana Thierry, yagizwe Diregiteri Tekinike

Related posts