Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Imyuzure imaze gutwara ubuzima bw’ abantu barenga 1000, inkuru irambuye…

Mu gihe imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri Pakistan, ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu aho hamaze gupfa hafi 1000, Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose ‘national emergency, guhera ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022

Imibare yatangajwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza aho muri Pakistan (National Disaster Management Authority ‘NDMA’), ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, imvura n’imyuzure byari bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 937, harimo abana 343, mu gihe abagera kuri miliyoni 30 bo bavuye mu byabo ubu ngo bakaba badafite aho barambika umusaya.

Minisitiri ushinzwe imihindagurikire y’ikirere, Sherry Rehman, yatangaje ko hari uburyo bwashyizweho na Minisitiri w’intebe Shehbaz Sharif, bwo gufasha mu butabazi hirya no hino mu gihugu. Gusa imvura idasanzwe yakomeje kwiyongera yatumye ibikorwa by’ubutabazi bigorana, cyane cyane ubukorwa na za kajugujugu nk’uko Minisitiri Rehman yabyemeje.

Imyuzure yibasiye igihugu cya Pakistan muri iki cyumweru, ngo barayigereranya n’iyo bagize mu 2010, bakabona iyirusha ubukana, kuko nk’uko Rehman yabisobanuye “Ntabwo amazi atemba ava mu Majyaruguru gusa, nk’uko byari bimeze mu 2010, ariko bijya kumera kimwe mu bijyanye n’imbaraga iyo myuzure ifite mu gusenya”.

Rehman kandi avuga ko iyo mvura ikomeye yasenye amateme n’inzira z’itumanaho hiryo no hino mu gihugu, kandi ko abantu hafi miliyoni eshatu bavuye mu byabo, abenshi muri bo bakaba badafite ibyo kurya.

Uwo muyobozi yahamagariye abagiraneza mpuzamahanga gutanga ubufasha kuri abo bantu bavuye mu byabo. Yagize ati “Ni ibibazo bikomeye, abakeneye gufashwa bakomeza kwiyongera, kuko imvura ntiyigeze ihagarara kandi n’amazi akomeje kuza, ubwo n’umubare w’abadafite aho baba ukomeje kuzamuka”.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Pakistan, Marriyum Aurangzeb, yasabye amahanga ndetse n’Abanya-Pakistan baba mu mahanga kuza gufasha abantu babo muri ibi bihe bibagoye.Yagize ati “Igihugu cyose, cyane cyane Abanya-Pakistan baba mu mahanga bagomba gutanga batizigama kugira ngo bafashe abagizweho ingaruka n’imyuzure, kuko hazakenerwa amafaranga menshi kugira ngo bashobore kongera gusana aho bari batuye”.

Related posts