Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Impinduka zakozwe na FERWAFA muri shampiyona zasize Amagaju na APR FC zihinduriwe umunsi wo gukiniraho

Ferwafa yakoze impinduka ku matariki imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izaberaho.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira nibwo ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru w’u Rwanda mu nshingano FERWAFA ryakoze impinduka ku matariki imikino y’umunsi wa 8 ya shampiyona izabera. Impamvu hakozwe izi mpinduka n’uko hari imikino yari kuzagonganira ku Kibuga kimwe.

Imikino yimuwe ni uw’Amagaju FC na Gorilla FC wakuwe ku wa Gatandatu ushyirwa ku Cyumweru saa Cyenda kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye,uwa Etincelles na APR FC wakuwe ku wa Gatandatu ushyirwa ku Cyumweru saa cyenda kuri Sitade Umuganda ndetse n’uwa Etoile de l’Est na AS Kigali kuri sitade ya Ngoma.

Imikino itahinduriwe amatariki izaba ku matariki yagombaga kuberaho.

Ibaruwa yandikiwe amakipe iyimenyesha impinduka

Related posts