Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara ntabwo yakoze imyitozo ejo nyuma yo kubwira ubuyobozi ko afite uburwayi bwo mu nda bitandukanye n’umutoza Haringingo Francis wamushinjaga agasuzuguro gakabije.
Umwuka mubi hagati ya Haringingo Francis Christian n’umutoza Haringingo Francis Christian watangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize ariko byarushijeho kuba bibi ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare mu myitozo ya nyuma Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyo mu Nzove yitegura Rutsiro FC.
Ubwo umutoza Haringingo wifuzaga gupima bwa nyuma ba rutahizamu be yagabanyijemo amakipe abiri ngo akine hagati yayo abone gukora amahitamo ya nyuma.
Ubwo yatoranyaga aya makipe, Camara yashyizwe mu ya kabiri kugira ngo atsinde iya mbere ahatanire umwanya wo kuzajya mu ikipe ya mbere izerekeza i Rubavu.
Ubwo yabonaga umutoza amushyize mu ikipe ya kabiri, yagize umujinya yereka umutoza ko atishimiye icyemezo cye maze yiyambura isengeri y’imyitozo ayikubita hasi mu kibuga imbere ya bagenzi be arasohoka ajya kwicara hanze.
Nyuma y’iyi myitwarire umutoza Haringingo Francis Christian yahise asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha ibihano, akaba yari yahagaritswe igihe kitazwi, ariko hashize iminsi ibiri ahita ahabwa imbabazi kuko basanze nta makosa akomeye afite.
Ku gicamunsi cy’ejo ubwo Rayon Sports yiteguraga Etincelles FC, Moussa Camara ntabwo yayikoze kuko arwaye mu nda.