Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ikirungurira kibangamira benshi, dore uburyo butanu bwagufasha kwirukana iyi ndwara

Niba warigeze kugiraho ikirungurira uzi ukuntu uba ubangamiwe, cyane cyane iyo wumva ibintu byotsa bizamuka mu muhogo. Kuri bamwe, ikirungurira gishobora guterwa n’ibiryo bimwe na bimwe cyangwa se imyitwarire; nko kunywa itabi, kubyibuha cyane cyangwa ibindi. Ku bandi gishobora guterwa n’imyenda ifashe cyane wambaye, Ikirungurira giterwa na aside yo mu gifu iba iri kugaruka mu muhogo. N’ubwo hari imiti igikiza tugiye kurebera hamwe uburyo wakoresha kandi bwihuse bwo kukirwanya.

Dore uburyo wakoresha ukakirwanya ubwawe:

1. Guhagarara wemye:Mu gihe ufite ikirungurira, si byiza kwicara cyangwa kuryama, ugomba guhagarara. Guhagarara wemye bifasha ibiri mu gifu kutazamuka mu muhogo, no kongera kumanura iyo aside iba yageze mu muhogo igasubira mu gifu, bityo ukaba ukirwanyije.

2. Nywa icyayi kirimo tangawizi: Amazi ashyushye wongeyemo tangawizi byibuze imazemo iminota 10, ugahita uyanywa. Tangawizi ni umuti mwiza ukoreshwa muri byinshi; harimo abantu bakunda kuruka mu gihe bakoze urugendo, kimwe no koroshya mu muhogo igihe harwaye. Iyo mu muhogo horoshye gutyo, bituma aside itazamuka ngo igere mu muhogo. Niba ukunda kukigira, ushobora kunywa iki cyayi, iminota 20 byibuze mbere yo kurya cyangwa waba wagize ikirungurira ugahita ukinywa nyuma yo kurya.

3. Nywa vinegre cyangwa amazi arimo indimu: Healthline itangaza ko Vinegre ubwayo ari aside, ahubwo yakongera aside nyinshi mu gifu, ushobora kwibaza impamvu ikoreshwa. Kunywa akayiko kamwe ka vinegre, bifasha umuhogo gukora neza; ni ukuvuga kwifunga igihe ihuye n’aside ivuye mu gifu.

4. Bicarbonate de soda cyangwa umunyu wo muri farumasi: Uyu munyu twabonye akamaro kawo gatandukanye, tubona ko ari ibanze mu byo ugomba kuba ufite iwawe wakwifashisha. Uyu munyu ufasha mu kurwanya aside itwika mu muhogo iyo izamutse ivuye mu gifu. Fata akayiko gato (ako ukoresha k’isukari) k’uyu munyu mu kirahuri cy’amazi, ubundi unywe gacye gacye. Mu gihe ufite ikirungurira ni byiza kunywa ibintu byose gacye gacye. Icyitonderwa: Uyu munyu ntugomba gukoreshwa mu gihe kwa muganga bagutegetse kugabanya umunyu urya.

5. Guhekenya shikereti: Shikereti nazo zifasha kugabanya aside. Kuzihekenya byongera ikorwa ry’amacandwe agafasha mu kugabanya aside iba yabaye nyinshi mu nzira y’urwungano ngogozi. Ni byiza guhekenya shikereti byibura iminota 30, iyo umaze kurya mu gihe ukunda kugira ikirungurira. Nukoresha ubu buryo bwose bukanga cyangwa ukaba ugira ikirungurira inshuro zirenze 3 mu cyumweru; iyo uriye ibiryo cyangwa unyweye ibindi bintu, bishobora kuba ikimenyetso cyuko urwaye indwara yo kugarura ibyageze mu gifu, ni ngombwa kujya kwa muganga.

Related posts