Ikiriyo cya Odinga cyahindutse imyigaragambyo n’ amarira batatu bamaze gupfa

 

Ikiriyo cya Raila Odinga witabye Imana tariki ya 15 Ukwakira 2025 cyahindutse imyigaragambyo muri Kenya, abashinzwe umutekano batangira kwifashisha imyuka iryana mu maso kugira ngo babatatanye.

Raila yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, amara imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya. Yapfuye nyuma yo guhagarara k’umutima ubwo yari yagiye kwivuriza amaso mu Buhinde.Kuva inkuru y’urupfu rwa Raila yamenyekana, mu rugo rwe no ku biro by’ishyaka rye, ODM, hateraniye abantu benshi, batangira ikiriyo, mu gihe bari bategereje ko umurambo we ucyurwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira, indege ya Kenya Airways yagejeje umurambo wa Raila i Nairobi. Ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta hari uruvunganzoka rw’abaturage bari bagiye kuwakira.Kubera ko byari bigoye gukumira aba bantu, abashinzwe umutekano babemereye kugera aho indege yari itwaye umurambo yari iparitse, ariko ntibanyurwa, kuko bageze no mu gice batemerewe kugeramo.

Umubyigano w’abaturage bemerewe kwinjira imbere mu kibuga cy’indege watumye gifungwa by’agateganyo mu gihe ubuyobozi bwacyo bwari butegereje ko aba bantu bagenda. Cyongeye gufungurwa nyuma y’amasaha abiri.

Byari biteganyijwe ko isanduku irimo umurambo wa Raila ijyanwa mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo yerekwe abaturage, ariko ubwinshi bwabo bwatumye gahunda yimurirwa muri sitade ya Kasarani.Abaturage baturutse imihanda yose bagiye gutegerereza umurambo wa Raila muri iyi sitade. Ubwo wahageraga, abenshi bavuye mu byicaro byabo, birukira mu kibuga hagati. Ni bwo abapolisi batangiye kubatatanya bakoresheje imyuka iryana mu maso.

Hapfuye abaturage barenga batatu, ndetse bivugwa ko hari abaturage benshi bakomerekeye muri iyi sitade, ariko umubare wabo nturamenyekana.Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ikiriyo cy’iminsi irindwi ku rwego rw’igihugu, kugira ngo Abanya-Kenya babone igihe gihagije cyo kuzirikana ubuzima bwa Raila.

Biteganyijwe ko ku wa 17 Ukwakira 2025, ari bwo hazaba umuhango wo ku rwego rw’igihugu wo gusezera Raila mu cyubahiro. Uzabera muri sitade ya Nyayo iherereye i Nairobi.Biteganyijwe ko Raila azashyingurwa mu isambu ye iherereye mu gace ka Bondo mu karere ka Siaya, ku wa 19 Ukwakira.