Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe yo hanze y’u Rwanda yafashe hasi no hejuru irifuza gusinyisha Essomba Onana na Joachiam Ojera nyuma yo kubabona ku mukino batsinzemo APR FC aho bacenze abakinnyi bayo bakarwara umutwe ku buryo bukomeye

Ikipe ya Vipers FC ihanze amaso abakinnyi babiri bari gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports aribo Essomba Leandre Willy Onana ukomoka muri Cameroon na Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda.

Aba bakinnyi bombi bahetse ikipe ya Rayon Sports batangiye ibiganiro n’amakipe atandukanye bitewe n’uko bari kugaragaza ubuhanga bukomeye.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko bamwe mu bashinzwe gushakira Vipers FC abakinnyi bashimye ubuhanga bwa Essomba Onana na Joachiam Ojera bakaba bifuza kuzabasinyisha mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Bivugwa ko buri umwe ashobora kuzatangwaho miliyoni 100 z’Amanyarwanda agashyira umukono ku masezerano yo gukinira Vipers FC.

Iyi kipe yo muri Uganda imaze igihe kinini ikina amatsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup.

Related posts