Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano umukinyi wayo ukomeye itesha agaciro amagambo umutoza yamuvuzeho

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe.

Ikipe ya Rayon sports izakina amarushanwa ny’Afurika ya CAF confederation cup, yasinyishije abakinnyi batandukanye gusa muri abo bakinnyi hari abagaragaje urwego rwo hasi ibi byatumye ikipe itekereza gushaka ibindi bisubizo. Nyuma yo kugaragaza ko mu kibuga hagati ari hamwe mu hari icyuho, uyu munsi Rayon Sports yahise itangaza ko yongereye amasezerano y’umwaka umwe Luvumbu wari uyirimo umwaka ushize w’imikino.

YAMEN ZELFANi umutoza mukuru wa Rayon yari yatangaje ko mu mashusho ya Luvumbu yarebye yabonye atari ku rwego rwo gukinira iyi kipe. Gusa abayobozi ba Rayon Sports babanye nawe bahisemo kumugarura.

Umunye Congo Kinshasa Héritier Luvumbu Nzinga umwaka ushize yafashije Rayon sports kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse n’umwe mu bakinnyi bari beza muri Rayon sports.

Ikipe ya Murera ikomeje gushaka abandi bakinnyi bazaza kuyifasha hagati mu kibuga ndetse no mu busatirizi.

Related posts