Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya APR FC mu mpera z’umwaka w’imikino ishobora kuzirukana umukinnyi wari inkingi ya mwamba bitewe no gusuzugura bikomeye umutoza Ben Moussa

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mugunga Yves ntabwo ari kumvikana n’umutoza Ben Moussa.

Hashize igihe bivugwa ko rutahizamu Mugunga Yves ari mu bakinnyi batumvikana n’umutoza Ben Moussa cyo kimwe n’abandi bakinnyi batandukanye barimo na Kapiteni Manishimwe Djabel.

Mu mpera z’icyumweru gishize umwuka mubi warongeye uratutumba hagati ya Mugunga Yves na Ben Moussa bitewe n’uko atamuha umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga.

Hari amakuru avugwa ko mu gihe Mugunga Yves yakomeza kutumvikana n’umutoza Ben Moussa bishobora kuzamuviramo gutandukana n’iyi kipe mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi bafite impano y’akataraboneka ariko ntabwo yari yatanga umusaruro ushimishije muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Related posts