Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Igitera imirongo iza ku maboko n’ ahandi k’ umubiri cyamenyekanye , dore n’ uburyo wakoresha igahita ivaho burundu

Iyi mirongo akenshi iza k’umubiri w’igitsina1 gore bigaterwa cyane nuko umubiri we wegeranye cyane ku buryo bushobora gutura kumubyibuho cyangwa gutakaza ibiro.Niba uyite muri iyi nkuru urakuramo igisubizo.

Ikinyamakuru cyitwa Clevelandclinic.com, kivuga ko iyi mironko nanone ishobora kuzanwa cyane n’uko hari uburyo wabyibushyemo , gutakaza ibiro, gutwita , cyangwa se ukaba waragerageje kubaka umubiri wawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

MU BURYO BWO GUKUMIRA IYI MIRONGO ISHOBORA GUHINDUKA UBUSANZWA HARIMO;

1.Laser Skin Resurfacing; Ubu ni uburyo bukoreshwa aho umuntu ufite iyi mirongo ashobora gukoresha agakoresho kabunegenwe agakesha umubiri we.

2.Dermabrasion: Ubu ni uburyo bwiza bukoreshwa n’abantu baba barwaye ibiheri mu maso cyangwa ahandi hantu bagambiriye kubivanaho.Ushaka gukoresha ubu buryo , ugana muganga.Bavuga ko kandi abakoresha ubu buryo hari ubwo bahitamo kwibagisha uruhu rwabo kugira ngo ruhabwe ishusho bifuza.

3.Microneedling: Ubu ni uburyo bwo gukoresha amavuta cyangwa ibindi birungo , ugambiriye gukuraho utwo turonko cyangwa ubundi busembwa nkuko ikinyamakuru twavuze haraguru kibisobanura.

4.Retionol Creams: Ubu ni uburyo bwiza kandi bworoshye butanagoye nagato.Umuntu ukoresha ubu buryo , asabwa gukoresha cyane amafunguro arimo Vitamini A kuko yifitemo intungamubiri zita kuruhu. Ubu buryo bwa Retionol Creams, burinda uruhu ibiheri no gusaza imbura gihe.Abantu bashaka gukoresha ubu buryo bagirwa inama yo kugana muganga akabagira inama.

NIHE IYI MIRONKO IKUNDA KUGARAGARA ?

Ubusanzwe , iyi mironko ikunda kugaragara aha hakurikira ;

1.Kunda .

2.Hagati y’amaguru.

3.Kumataye.

4.Kumabere.

5.Hejuru ku kaboko [Ahagaragarira abantu].

6.Inyuma ku mugongo.

7.Ku kibuno.

ESE NI NDE IYI MIRONKO IKINDA KUBANGAMIRA CYANE ?

Ubusanzwe buri wese yagira iyi mironko , gusa hari abo igiraho ingaruka cyane bitewe n’ibihe cyangwa zindi mpamvu.

1.Abagore batwite by’umwihariko abafite uruhu rwirabura cyane.

2.Abantu batakaje cyangwa bongereye ibiro.

3.Abantu bakunda kubaka umubiri binyuze mu myitozo ngorora mubiri.

4.Abari kuva mu bwangavu.

5.Abo byabayeho karande mu muryango.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bari hagati ya 50% na 90%  bahura n’iki kibazo baba batwite.

Iyi Mironko kandi ntabwo yangiza umubiri cyangwa ngo ikurye, ahubwo yangiza ubwonko bw’uyirwaye.Bituma uhorana impungenge z’uko abandi barimo kukubona,bituma kandi witekerezaho cyangwa n’ibyo ushobora gukora.Ushobora kurwara umujagararo [Stress], Ipfunwe n’indwara ya ‘depression’.

ESE NI GUTE BASUZUMA UBU BURWAYI ?

Ntabwo ukeneye , umuganga ugufata ibizamini kugira ngo ubone umenye ko urwaye iyi ndwara.Oya. Wowe ubwawe , uzabona kumubiri wawe byahaje.Cyakora nugana muganga, zagufata ibizamini bizatuma amenya umuti araguha.

ESE  NI IKI WAKORA KUGIRA NGO UTAYIRWARA ?

Ntakintu na kimwe wakora kugira ngo utarwara iyi ndwara ,cyakora amafunguro ufata n’uburyo witwara mu myambarire n’ibindi , bishobora kuyikurinda.

Related posts