Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Igihe wamwandikiye ubu butumwa nta muntu uzagutwara umukunzi wawe , uko yaba ameze kose niyo yaba ari Fiacre w’ Amavubi

Mu rukundo hari utuntu duto duto ukorera umukunzi wawe ntabe yakwibagirwa cyangwa ngo agusimbuze undi. Guha ubutumwa bugufi umukunzi umwifuriza ijoro ryiza ni kimwe muri ibyo bikorwa, mwaba mukundana cyane cyangwa byoroheje, yaba ari kure yawe cyangwa mubonana kenshi. Dore bumwe mu butumwa buzatuma ubasha kwigarurira umutima w’umukunzi wawe ndetse bukazamutera guhora amwenyura igihe agutekereje:

1.”Nta wundi muntu nifuza kuba ndikumwe na we atari wowe. Ndifuza ko wagumana nanjye ukangundira kugeza nsinziriye iri joro.”

2.”Muri ubu butumwa, nguhaye urukundo rwanjye rwose. Ndifuza kuba naguhobera ngusomagura iyi saha.”

3.”Nicishije bugufi ngo nereke umwiza wanjye kuri iyi si ko mukunda cyane kandi mwifuriza kunyurwa n’iri joro.”

4.”Ndifuza ko twarangiza igicuku tuganira tudateze kurambirwana. Uri ibyishimo byo kuganiriza.”

5.”Ndabizi ko uru ari urugendo rushya kuri twe, gusa tuzishima kuko ejo hazaza hatubikiye ibyiza. Ni wowe uzamura amarangamutima yanjye.”

6.”Kimwe mu bigize ibihe nkunda buri munsi ni igihe nganira nawe ngana igitanda. Uranshimisha.”

7.”Nanga urunuka iyo uri kure yanjye. Mpora mbara iminsi ntegereje kongera kukubona. Gusa menya ko ngukunda. Ijoro ryiza!”

8.”Inzozi ni yo mahirwe nsigaranye yo kubasha kukubona. Ni yo mpamvu shenge nkunda kuryama buri joro. Nishimiye kongera kukubona.”

9.”Ndifuza ko wamenya ko ari wowe wenyine undi mu bwenge mbere y’uko ndyama. Ndifuza ko nakomeza kukubona na nyuma y’uko mbyutse. Ndagukunda.”

10.”Ndyamye ntegereje gusinzira gusa icyantwaye ibitekerezo ni uburyo nakugundira nkubonye.”

Related posts