Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igihe APR FC na Rayon Sports zizakinira imikino yibirarane cyamenyekanye

Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano hano mu Rwanda ryamenyesheje Amakipe ya APR FC na Rayon Sports igihe zizakinira imikino yibirarane zifite.

APR FC izakina na Musanze FC kuwa gatanu tariki ya 6 Ukwakira i Saa 18h00 kuri Kigali Pele stadium. APR FC na Musanze FC ni amwe mu makipe ataratakaza umukino muri shampiyona y’u Rwanda. Azaba arigihe kiza kuruhande rwa Musanze rwo gushaka amanota yayifasha gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona. Naho kuri APR FC azaba arigihe cyo kwiyunga n’abafana bayo ndetse no gushaka uko yakomeza gushaka amanota yayifasha kwisubiza igikombe cya shampiyona ibitse.

Rayon Sports izaba yerekeje kuri sitade Umuganda, i Rubavu ku munsi wo Kuwa 6, izaba igiye gukina na Marine FC. Kimwe na APR FC nicyo gihe kiza kuri Rayon Sports cyo gushaka uburyo yakwiyunga n’abafana.

Amakipe yose azaba akina imikino y’umunsi wa 4 yasubitswe biturutse kukuba APR FC na Rayon Sports zari zihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika.

 

Related posts