Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ifoto y’ umunsi:Gen.Sultan Makenga n’ uwo yungirije muri M23 basangiye ako kunywa bagira bati” cheers”, inkuru irambuye….

Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice binyuranye muri DR Congo, hasohotse ifoto ikomeje gusakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Perezida wawo n’ umwungirije , basangira ako kunywa ubona bafite ibyishimo byinshi.

Ni ifoto yashyizwe hanze na Goma News 24 ikunze gutangaza amakuru ya M23 , aho Bertrand Bisimwa , Perezida w’ uyu mutwe yicaranye na Visi Perezida we General Sultani Makenga Emmanuel basangira ako kunywa.

Aba bayobozi ba M23 , baba nasangira bagaragaza ko bishimye cyane , bagaragiwe n’ abasirikare babarinze.

Iyi ifoto yagiye hanze mu gihe M23 ikomeje kwigarura ibice binyuranye mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru aho ubu yanafashe imijyi ibiri ya Busanza na Rutshuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mutwe kandi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022, yasohoye itangaza rigaragaza uduce 14 twose , turi kugenzurwa n’ uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu FARDC yifatanyije n’ imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Muri iri tangaza kandi , M23 yatangaje ko yishimiye cyane ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda na Felix Tshisekedi wa RDCongo byabereye i Luanda muri Angola mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022.

Related posts