Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Icyo bisobanuye kurota ufatwa ku ngufu bikunze kurotwa n’ abakobwa benshi ku Isi

 

Nk’uko bivugwa kenshi ko inzozi zose umuntu arota zigira impamvu ndetse ko zifite ubusobanuro ku buzima bw’umuntu, ni byiza no kumenya impamvu warota ufatwa ku ngufu cyangwa ubona bikorerwa undi.Gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ni kimwe mu bimunga ibyishimo by’umuntu, bigasiga igikomere ku mutima benshi barinda basaza bagifite cyangwa bakangirika mu bundi buryo.

Dreamapp itangaza ko izi nzozi zifite ubusobanuro bukomeye butagomba kwirengagizwa ndetse ko zikora ku ntekerezo z’umuntu zikaba ikimenyetso mpuruza ko hakenewe ubutabazi.Kurota ufatwa ku ngufu bisobanuye kubaho mu buzima utishimiye uhatirizwa gukora ibyo udashaka kandi uhatwa n’abakurusha imbaraga. Amakuru avuga ko uba ubayeho uhatirizwa guhindura imyumvire, imikorere, kandi wowe utabishaka ugahatirizwa cyae.

Gufatwa ku ngufu ni igikorwa gitera umujinya ukomeye, gutakaza imbaraga zitari ziteganijwe, agahinda no kwiyanga no gusiga bamwe bagize ihungabana cyangwa bihebye kubera ibibi bakorewe bikabatera kumva banzwe mu buzima bwabo.Iki kinyamakuru cyagize kiti: “Ntukemerere buri wese kugutwara umudendezo wawe n’ibyishimo igihe ushobora kubyiha. Kubaho mu kibaba cy’abandi ni byo bitera benshi gusuzugurwa no gufatwa mu buryo badashaka.

Igihe cyose umuntu yahawe ubushobozi bwo kwinjira mu buzima bwawe, ukamwereka intege nke nawe abyuririraho akakugira igikporesho cye. Ni uburenganzira bwawe guhitamo icyiza ku buzima bwawe no guhakana icyo udashaka ko kikubaho;Kuko kuba umunyantege nke ni byo bikugira agatebo bayoresha ivu, intekerezo zamara kurambirwa no kubona ibyo ukorerwa, bikakugarukana mu nzozi.

Izi nzozi ni ikimenyetso kikubwira ko wamaze kurambirwa kuba igikoresho ku bandi no gufatirwa imyanzuro y’ibyo udashaka, zikwibutsa ko nawe ushobora kuba umugenga w’ubuzima bwawe”.Kurota ufatwa ku ngufu n’umuntu uzi cyangwa utazi, kurota ubona bafata umuntu ku ngufu ntibisobanuye ko uzahohoterwa cyangwa ngo uhure n’uwo bari buhohotere muri ubwo buryo, ahubwo bisobanura kurambirwa kumva amabwire, kutagira icyerekezo n’imyanzuro ihamye, kandi nawe ubishoboye.

Related posts